Igiraneza Paulette uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2019 ntiyabashije kwitwara neza mu kwiyerekana yambaye ikariso[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 14 October 2019 Yasuwe: 2390

Igiraneza Ndekwe Paulette uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2019 riri kubera muri Philippines ntabwo yabashije kuza mu myanya y’imbere mu cyiciro itsinda arimo ry’Amazi ryahatanyemo cyo kwiyerekana muri Bikini.



Uyu mukobwa ari muri 85 bari guhatanira ikamba. We na bagenzi be 29 bo mu itsinda rimwe bahatanye mu cyiciro cyo kwiyerekana bambaye bikini.

Igiraneza utabashije kwegukana umudali n’umwe, yari yambaye bikini y’umukara ifite akenda kamanutse inyuma ku kibuno kagera hasi.

Abakobwa babashije kuza mu myanya itatu ya mbere ni uwo muri Ukraine witwa Diana Shabas, uwo muri Puerto Rico witwa Nellys Pimentel ndetse n’uwo muri Équateur witwa Antonela Paz.

Mu byiciro bibiri bimaze guhatanirwa mu itsinda rya Igiraneza birimo icyo kwiyerekana muri Bikini no mu makanzu maremare nta na kimwe uyu munyarwandakazi arabasha kwegukanamo umudali.

Ikamba muri iri rushanwa rizatangwa mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2019, mu birori bzabera mu nyubako ya Jesse M. Robredo Coliseum yo mu Mujyi wa Naga City muri Philippines.

Irushanwa rya Miss Earth rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, ryatangijwe ku mugaragaro mu 2001 rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Abakobwa benshi bakunze guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, batahana inkuru zijyanye na bikini. Bamwe bavuga ko kuyambara ari uguta umuco kuko nta mukobwa w’i Rwanda wakagiye ku karubanda akerekana imwe mu myanya y’ibanga ye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Snoop Dogg yiyise umugabo ukurura abagore ku isi kurusha abandi

Umuraperi w’icyamamare mu njyana ya HipHOP ku Isi , Snoop Dogg, yiyise...
18 November 2019 Yasuwe: 1349 0

Davido yatawe muri yombi nyuma yo gusogotera umuntu i Dubai

Amakuru yamaze kujya ahagaragara aravuga ko umuhanzi Davido ukomoka mu...
18 November 2019 Yasuwe: 5265 0

Leta ya Tanzania yategetse Diamond na Tanasha gukora ubukwe cyangwa...

Leta ya Tanzania yashyize hanze itangazo ryemeza ko abantu babana mu buryo...
18 November 2019 Yasuwe: 9373 0

Habibah uherutse gusabwa umugabo we adahari yagaragaje inda y’imvutsi atwite...

Ingabire Habibah wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo yitabiraga...
17 November 2019 Yasuwe: 5348 0

Bobi Wine yagaragaje uko yakiriye kuba yaje ku rutonde rw’abantu 100 bakoze...

Ku rutonde ngarukamwaka rushyirwa hanze n’Ikinyamakuru cy’abanyamerika Time...
16 November 2019 Yasuwe: 1738 0

Imyambarire Justin Bieber n’umugore we bajyanye gusenga yateje ururondogoro...

Ubwo Justin Bierber n’umufasha we Hailey Baldwin bajyaga gusenga ku wa 13...
16 November 2019 Yasuwe: 6082 0