skol
fortebet

Igishushanyo cy’inyamaswa ’Tattoo’ ShaddyBoo yishyizeho cyateye abantu kwibaza byinshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Ubwo abantu benshi bitabiraga igikorwa cyo koza imodoka kigamije gufasha D’Amour Selemani ufite uburwayi bw’impyiko, ShaddyBoo yerekanye Tattoo itangaje ifite ikimenyetso cy’igisimba yishyize mu bitugu bye.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ShaddyBoo afatanyije n’inshuti ze bazkoze igikorwa cyo koza imodoka ahazwi nko ku Kinamba hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha umukinnyi wa filime D’ Amour urwaye bikomeye.

Igikorwa cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi biganjemo itangazamakuru ndetse n’abafana ba ShaddyBoo , benshi batunguwe no kubona Tattoo nshya uyu mugore yishyize mu bitugu itari isanzwe izwi.

Ishusho igaragaza inyamaswa tutabashije kumenya izina ryayo yatunguye benshi kubera ko ubusanzwe uyu mugore ntiyakundaga kwerekana iyi Tattoo ye ahantu mu ruhame gusa kuri uyu munsi abantu babashije kumwibonera imbone nkubone bayibonye baratungurwa.

ShaddyBoo mu kiganro yagiranye n’itangazamakuru ntiyagize byinshi ayivugaho gusa ahamya ko akunda Tattoo nabwo bitewe niyariyo.

Muri iki gihe tugezemo usigaye usanga abantu benshi bishyiraho Tattoo z’ibintu bakunda ndetse rimwe na rimwe bakiyandikaho amagambo afite ubusobanuro mu buzima bwabo birashoboka ko iki gishushanyo Mbabazi Shadia yishyizeho nacyo gifite ubusobanuro ku buzima bwe bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa