skol
fortebet

Igisupusupu ntawe tuzi!Ba bana b’abahanga ku muduli bahishuye byinshi[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2019

Sponsored Ad

Si kenshi mu Rwanda mu bahanzi bakizamuka uzasangamo urubyiruko rwibanda ku njyana ya Gakondo, aho usanga bamwe binjirira mu njyana ziba zikunzwe kandi zigezweho muri icyo gihe.

Sponsored Ad

Umuduli boys ni itsinda rigizwe n’Abasore batatu umwe witwa Ntakiyimana Claude, Ishimwe chance ndetse na Patrick,akaba ari abasore bari kuzamuka neza cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda byumwihariko muri Gakondo,aho bafite umwihariko wo gucurangisha Umuduli mu ndirimbo zabo.

Itsinda Umuduli boys

Akenshi mu biganiro aba basore bagiye batanga ahantu hagiye hatandukanye babagereranyaga na NSENGIYUMVA Francois wamamaye nka IGISUPUSUPU nk’umwe mu bamamaye bakoresha iki gikoresho cy’Umuduli.. babajijwe impamvu akenshi babagerernya, umwe muri bo yasubije ko nta muntu witwa IGISUPUSUPU bazi. bityo batagakwiye kubagereranya.

Ati:"IGISUPUSUPU ntawe nzi, sinzi n’impamvu batugereranya nawe, icyakora nigeze kumva indirimbo yitwa gutyo menya, gusa sinzi uwo muntu."

Umuduli boys batangaje ko batazi IGISUPUSUPU

Umuduli boys ni itsinda Ryatangiye mu mwaka wa 2016 rihujwe na Patrick we wari umaze imyaka isaga itatu acuranga Umuduli we n’Umubyeyi we k’Umuhanda.

Mu gutangira iri tsinda, ntago bahise bitwa Umuduli boys ahubwp babanje kwitwa ’The real Singers’ baza kwitwa ’Umuduli boys’ nyuma.

Ntago urugendo rwo gutangira Umuziki rwigeze rworohera aba basore , dore ko bakimara kwishyira hamwe bahise berekeza iy’umuhanda batangira kugenda baririmbira abahisi n’Abagenzi wabishimira ukabishyura.

Imiduri,

kuva icyo Gihe kugeza ubu, iri tsinda rimaze gushyira hanze indirimbo imwe yitwa ’IBARUWA’ ishingiye kunkuru mpamo ya mukuru w’Umwe muri bo (Chance)itunganyije neza mu buryo bw’amajwi n’amashusho,Nkuko babitangarije DC TV RWANDA,intandaro yo gutinda gusohora indirimbo yabaye ubushobozi buke kuko amafaranga bakoreraga ku muhanda ari nayo yabafashaga kubaho mu buzima busanzwe.

UMVA UNAREBE HANO INDIRIMBO IBARUWA YA UMUDURI BOYS

Nyuma baje kubona umujyanama (Manager) akaba ari nawe uri kubafasha bya hafi mu bikorwa bitandukanye bya muzika umunsi ku wundi

REBA IKIGANIRO KIDASANZWE UMUDURI BOY WAGIRANYE NA DC TV RWANDA

Ibitekerezo

  • Hhhhhhhhhhhhhhhh ark narumiwe koko uti ntawe bazi ahaaa nzaba mbarirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa