skol
fortebet

Igisupusupu yafashe amashusho y’indirimbo ye nshya ’Rwagitima’[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Nsengiyumva Francois umuhanzi uri kwishimirwa na benshi cyane muri iyi minsi , wanamamaye ku kazina ka ‘Igisupusupu’, yasoje gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Rwagitima” yafatiwe i Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.

Sponsored Ad

Aya mashusho y’iyi ndirimbo itegerejwe na benshi cyane yafatiwe mu agace bivugwa ko uyu muhanzi asanzwe atuyemo n’umuryango we.

Alain Mukuralinda Umujyanama wa Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ yatangaje ko bitarenze umunsi wo kuwa kane w’iki cyumweru amashusho y’iyi ndirimbo “Rwagitima” azashyirwa ahagaragara.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Murenge wa Kiramuruzi na Rugarama mu Kagali ka Rwagitima. Nsengiyumva Francois asanzwe atuye mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba mu Murenge wa Kiramuruzi mu Mudugudu wa Nyakagarama.

Iyi ndirimbo nshya ya Nsengiyumva Francois , mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer Jay P afatanyije na Karim. hano amashusho yayo ari gutunganywa na Fayzo, wanakoze amashusho y’indirimbo z’uyu muhanzi nka Mariya Jeane na Icange mukobwa zatumye uyu muhanzi arushaho kwagura umubare w’abakunda ibihangano bye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.



Ibitekerezo

  • Gusa François mumwaka araba abaye umukire birenze kko amaze kuba umusitar kbsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa