skol
fortebet

Igisupusupu yahaye igisubizo Meddy wifuje kuzakorana nawe indirimbo[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Nsengiyumva Francois ni umuhanzi umaze kubaka izina cyane muri iki gihe nyuma yaho akoze indirimbo zagiye zikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki,nk’indirimbo yahereyeho yise Mariya jane abenshi bamenye nk’Igisupusupu akurikizaho icange nayo yakunzwe n’abatari bake,akaba aherutse no gushyira hanze iyo yise Rwagitima nayo iri kugenda ikundwa n’abantu batari bake.

Sponsored Ad

Muminsi mike ishize nibwo umuhanzi Meddy yarari ku gitangazamakuru kimwe mpuzamahanga,aho yabajijjwe k’umuhanzi uri kugenda yigarurira imitima yabanyarwanda Nsengiyumva Francois,avuga ko ari umuhanzi watunguranye cyane kuburyo nagera mu Rwanda akagira amahirwe yo kubonana na Nsengiyumva bazatekereza uko bakorana indirimbo.

Nsengiyumva mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru akimara kumenya ayo makuru yavuze ko ari ibyagaciro kubona umuhanzi w’icyamamare nka Meddy yita kubikorwa bye ati” igitekerezo yagize ni kiza gusa azaze anyure kuri manager baganire ubundi dukore ntakibazo kibirimo”

Nsengiyumva yasabye Meddy kuzaca ku mujyanama we Alain Muku

Nyuma yuko ashyize hanze Rwagitima umuhanzi Nsengiyumva francois arateganya no kuba yakomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi kandi nziza mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa