addresiya
startimes

Igisupusupu yarangiye umurongo wo muri Bibiliya Umupasiteri uherutse kumwibasira mu buryo bukomeye asoma[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 19 August 2019 Yasuwe: 5425

Nsengiyumva Francois wamamaye mu muziki ku kazina ka ’Igisupusupu’ yasabye pasiteri Zigirinshuti Michael uherutse kuvuga ko kwamamara kwe hari izindi mbaraga zaba zibyihishe inyuma ndetse bidakwiye.



Pasiteri Michael Zigirinshuti ari kubwiriza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge mu masengesho ya saa sita, yari ari kwigisha ‘ukuntu ubuhanuzi n’amasezerano byo mu isezerano rishya byose byuzuriye mu byasezeranijwe bishya’.

Hari aho yageze avuga uburyo hari abantu b’imburamukoro bahururira ibyo babonyeho byose ari naho yahereye avugamo Nsengiyumva wamamaye kubera indirimbo ye “Igisupusupu”.

“ Ntimugakunde kuba imburamumaro, muri imburamukoro. Iyo ubaho wandagaye satani arakubona. Nta mpamvu yo kugira ngo ugushaka wese akubone, uguhamagariye igitoki, brochette, Nyabugogo, uguhamagariye kubyina, uguhamagariye kumva igisupusupu, byose mukaboneka.”

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho y’agace gato kavuye mu cyigishwa cye , uyu mupasiteri wavuze byinshi ku muhanzi ukunzwe na benshi muri iyi minsi , dore ko hari naho agira ati:

“sha, igiki? Igisupusupu kiragatsindwa, ubonye ukuntu cyamamaye mu mezi angahe? Ukuntu cyamamaye mu mezi 3, ariko buriya nta kintu mubonamo mwebwe, ikintu nka kiriya kikava Rwagitima cy’isupusupu uwo mwanya kikaba kiramamaye.”

“Ubuse nkoze ibiterane bingahe , cyangwa wowe waririmbye izinagana iki ,ko ntaho zagiye se ? , ntabwo mwaririmbye kuva twarangira worship-team ahangaha? ko zitarenze ahangaha se ? none ngo rundamo, rundamo, rundamo , umuhanda wose yagiye amahanga yagiye, mujye mumenya imbaraga zamamaza ibintu nkabiriya izo arizo. ”

“Ariko ubahamagaye mu giterane ntiwababona, mwajya kumenya imbaraga ziri hariya hantu izo ari zo. Kuki ibintu bya Satani byihuta ariko ibyacu bikagenda gahoro?”

Nsengiyumva Francois ’Igisupusupu’ nyuma yo gutaramira abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyaraye kibereye mu mujyi wa Kigali , uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasubije uyu mupasiteri wamwibasiriye.

Nsengiyumva Francois ’Igisupusupu’ yavuze ko uriya nta mupasiteri umurimo, yanamugeneye ubutumwa yavuze ko azasanga mu gitabo cya Luka.

“Nakabonye cyane (Video), ahubwo nk’abanyamakuru ndabatumye, Mumubwire muti ‘uriya nta mupasiteri umurimo rwose’. Uretse ko ntasebya abapasiteri bose umuntu na gahunda ye, uriya rero afite gahunda ye, mumusengere mumubwire muti ‘mu byo wavuze nta na kimwe wigeze werekwa. Buriya aba ampa imigisha myinshi iyo avuga kuriya.”

” Ariko buriya ni ukubera iki? , hari ahantu nasomye ngo umwana w’umuntu atekereza nk’inyamaswa. Ni ukuvuga uko yatekereje nta n’umuntu wabitekereza. Ibaze kuba uri pasiteri noneho ugatinyuka ukavuga uti ‘Igisupusupu arakagira gutya’ natwe twamugaye cyaneAzasome uwuhe murongo ra, azasome muri Luka yose.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko atafata ikosa rye (uriya mupasiteri) ngo arishyire ku bapasiteri bose kuko bose batameze nka we, ngo buri umwe aba afite gahunda ze kandi icyo umuntu yishyize mu mutwe ntawakimukuramo.

Uretse Nsengiyumva ubwe, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagiye banenga Pasiteri Zigirinshuti bamushinja kugirira ishyari uyu musaza ndetse ko amagambo yakoresheje adakwiriye kuvugirwa mu rusengero. Kugeza ubu uyu mupasiteri ntacyo aratangaza kuri aya magambo cyangwa aya mashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Meddz

    Igisupusupe nibakireke cyamamare

    August 2019
  • chat_bubble Hassan Abdi

    Igitekerezo ntanga nuko abihaye Imana buli teka barivanga,cyane cyane Eglise Catholique bakwigishije ijambo ryimana hari ikindi basabwa,igisupusupu amutwaye iki? Cyangwa ni shyari....

    August 2019

Inzindi nkuru

Umuhanzi w’Umuraperi yavuze uburyo yahuriye mu kabyiniro n’umukobwa wa...

Umuraperi wo muri Ghana witwa Reggie Rockstone yavuze ukuntu yahuriye...
2 June 2020 Yasuwe: 2091 0

Ifoto y’umukobwa wo muri Nigeria witiranwa n’umwana wa Beyonce na Jay-Z...

Hari ifoto y’umukobwa uhuriye ku izina rya Ivy n’umukobwa wa Beyonce witwa...
2 June 2020 Yasuwe: 1378 0

Zari Hassan yeretse uburakari umufana wamusabye gusubirana na...

Hari umufana utavuzwe izina n’ibitangazamakuru byo muri Tanzanie byaramutse...
1 June 2020 Yasuwe: 2306 1

Wizkid yavuze amagambo asingiza Imana kubera urupfu rwa George Floyd...

Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria yavuze ku rupfu rw’umwirabura George Floyd...
1 June 2020 Yasuwe: 3904 0

Davido yateranye amagambo n’abafana be bahita bamwita Burna Boy

Abahanzi babiri bo muri Nigeria Davido ndetse na mugenzi we Burna Boy...
1 June 2020 Yasuwe: 777 0

Reba ibyamamare 6 bizwi cyane byanze ’Kurushinga’[AMAFOTO]

Gushyingirwa ntabwo ari garanti y’ibyishimo. Bamwe mu bashakanye ubuzima...
31 May 2020 Yasuwe: 9651 1