skol
fortebet

Igitaramo cya Jazz Junction cyaranzwe n’ imbyino zitangaje ndetse n’abasitari nyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 31, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Igitaramo cyatumiwemo umuhanzikazi Phyllisia Ross cyaranzwe n’ imbyino zitangaje ndetse n’abasitari nyarwanda batandukanye barimo Nirere Shanell kuri ubu uri mu Rwanda.
Igitaramo cya “Kigali Jazz Junction” kiba buri kwezi cyatumiwemo umuhanzi ukomeye muri Amerika witwa Phyllisia Ross umugore ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ,Only for You , Ma vie sans toi , Konsa ndetse n’ izindi aho yafatanyije n’ umuhanzi King James wo mu Rwanda. Igitaramo cyatangiye ahagana saa tatu n’igice, aho (...)

Sponsored Ad

Igitaramo cyatumiwemo umuhanzikazi Phyllisia Ross cyaranzwe n’ imbyino zitangaje ndetse n’abasitari nyarwanda batandukanye barimo Nirere Shanell kuri ubu uri mu Rwanda.

Igitaramo cya “Kigali Jazz Junction” kiba buri kwezi cyatumiwemo umuhanzi ukomeye muri Amerika witwa Phyllisia Ross umugore ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ,Only for You , Ma vie sans toi , Konsa ndetse n’ izindi aho yafatanyije n’ umuhanzi King James wo mu Rwanda.

Igitaramo cyatangiye ahagana saa tatu n’igice, aho itsinda rya Neptunez Band ari naryo ritegura iki gitaramo ryatangiye ririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe kera n’izigezweho zicuranzwe mu mwimerere w’injyana ya Jazz.

Nubwo imvura yaguye gusa ntibyabujije abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’abanyabirori kuza kwiyumvira umuziki w’ umwimerere wacurangwaga n’ abahanzi babigize umwuga mu gihe wararanganyaga amaso mu ihema ryabereyemo igitaramo wabonaga ko ubwitabire buri hejuru, imyanya itarimo abantu ari mike cyane.

Igi gitaramo kandi cyarimo abashyusha rugamba 2 aribo Georgie Ndirangu ukorera Televiziyo CNBC na mugenzi we Sylvie basusurukije abantu mu gitaramo mu mbyino zidasanzwe ndetse n’ urwenya rwasekeje abaje kwihere ijisho igitaramo .

Tumwe mu dushya twaranze igitaramo nuko Phyllisia yaririmbaga anicurangira piano nk’igicurangisho yatangiye kwiga agifite imyaka itatu , igitaramo cyagaragayemo umuhanzikazi Nirere Chanell kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda aho akubutse mu gihugu cy’ ubufaransa ari naho atuye ubu , Arthur ni umwe mu basitari nyarwanda bagaragaye mu gitaramo cya Jazz Junction.

REBA AMAFOTO:







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa