skol
fortebet

Igitaramo cya Silent Disco cyaranzwe n’imbyino zidasanzwe ku bakobwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Igitaramo cya Silent Disco cyabaye kuri uyu wa Gatanu cyaranzwe n’ubwitabire bwinshi burimo bamwe mu basitari bo mu Rwanda ndetse n’imbyino ziryoheye ijisho ku bakobwa.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 30 Ugushyingo 2018 ,nibwo habaye igitaramo kiswe ’Silent Disco’ aho buri muntu wese uba wakitabiriye ahabwa indangurura majwi ye ’Headsets’ akiyumvira umuziki akunda mu mudendezo.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa 8 z’ijoro cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyamakuru ,abahanzi,bamwe mu bakobwa bamamaye kuri instagram ,aba Djz bakunzwe mu mujyi wa Kigali ndetse n’imbyino zidasanzwe ku bakobwa bari baje muricyo gitaramo.

Muriki gitaramo kandi ntiwabura kuvuga ko cyaranzwe n’abantu ari bakitabiriye ku nshuro yabo ya mbere aho wasangaga bacanzwe nuko ‘Headsets’ zikoreshwa aho barindiraga bagenzi babo bakaza kubahindurira umu Djz yarariho nawe agahita ajyana n’abandi.

Iki gitaramo cyasojwe mu masaha y’igicuku benshi aho bishimiye imitegurire yacyo ndetse bamwe mu baganiriye n’UMURYANGO batubwiye ko iki gitaramo gifite umwihariko wacyo kuko kijyanye n’itegeko Leta y’u Rwanda yashyizeho ryo guca urusaku rwa ninjoro. Kino gitaramo buri wese aba yumva umuziki ku giti cye ndetse anabyina.

Twakwibutsa ko iki gitaramo kije gikurikira ikigeze kuba mu kwezi kwashize aho icyuyu munsi cyatumiwemo aba Djz 7 bafite izina mu mujyi wa kigali ndetse ngo ntabwo gihagarikiwe aha ahubwo kizakomeza kujya kiba.
REBA AMAFOTO:


Itsinda rya Kikac Music






Dr Kintu umujyanama mukuru wa Bebe Cool muri Afurika yo hagati nawe yarari muriki gitaramo





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa