skol
fortebet

Igitaramo kizahuriza hamwe ibyamamare nyarwanda bitandukanye imyiteguro yacyo irarimbanyije

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Igitaramo kiswe Celebrities X-Mass Party kigamije guhuriza hamwe ibyamamare nyarwanda bitandukanye birimo abahanzi ,abakinnyi ba filime ,abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abandi imyiteguro yacyo igeze kure.

Sponsored Ad

Talili ya 25 Ukuboza 2018 ,Nibwo hazaba igitaramo kizahuriza hamwe ibyamamare nyarwanda bitandukanye bikora imirimo yose iganisha ku myidagaduro harimo nk’abakinnyi ba filime ,abakinnyi b’umupira w’amaguru ,abahanzi bo mu Rwanda ,abanyarwenya ,abatunganya umuziki ,abanyamideli ndetse n’abandi bafite icyo bazwiho mu Rwanda ,aho iki gitaramo kizaba gifite intego yo kugirago bamenyane ndetse banasangire ari nako bafata amafoto y’urwibutso.

Ibi byatangajwe n’ Umuyobozi wa The Mane Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama uyobora The Mane Music Label yavuze ko impamvu yatakereje gukora igitaramo cya Celebrities Xmas Party ari uko yasanze, ibyamamare byo mu Rwanda nta rukundo bigirana hagati yabyo, aho yifuza kubahuza.

Yagize ati” Abantu twakira abasitari cyangwa abanyempano bo mu Rwanda, nka 90% kugira ngo uzababone ari babiri, batatu...akenshi baba bahujwe n’ihangana runaka, igikorwa runaka, irushanwa runaka, bishyuwemo se, cyangwa baje gukoramo nk’akazi nta bindi byishimo, nta rundi rukundo, ari iby’amafaranga.”

Bad Rama yavuze ko bizamushimisha cyane naramuka ahuye n’umugabo witwa Bob Pro kuko ngo aramwumva ariko ngo ntiyari yamubona amaso ku maso aho yakomeje avuga ko hari n’abandi bantu bameze nkawe ndetse abonerabo no gusaba abafana babo cyangwa abashaka kuzaza kwifatanya na bimwe mu byamamare bakunda ko bahawe ikaze kuzaza.

Yagize ati “ Nararebye ndavuga nti ‘nimba maze umwaka mu muziki byemewe n’amategeko nkaba ntazi nk’umugabo witwa Bob Pro, uwo mugabo ndumwumva akora ibikorwa byiza, ibintu byinshi cyane, ku maradiyo mba mwumva, sinzi yanatwaye igihembo cya Kiss Summer Awards, ariko nkanjye imbere y’Imana ntabwo muzi, duhuye no mu muhanda sinamumenya.”

Mu kiganiro UMURYANGO twagiranye n’umwe mu bari gutegura kino gitaramo yatubwiye ko imyiteguro irimbanyije ndetse ko bamwe mu bantu bose bazajyayo bamaze gukorerwa ibirango ndetse ko kuzaza kwabo bishimangira n’ikirango aho buri umwe umwe agishyira kuri konte ye ashishikariza abantu kuzaza kwifatanya nawe

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba Taliki ya 25 Ukuboza 2018 mu ihema rya Camp Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa