Umunyarwandakazi yabuze amahirwe muri Miss Earth 2018, uko byari byifashe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 3 November 2018 Yasuwe: 1571

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ugushyingo 2018, muri Philipine habareye finali y’irushanwa rya Nyampinga w’ibidukikije, Miss Earth 2018, ikamba ryegukanwa na Phuong Khanh Nguyen wo muri Vietnam mu gihe Miss Umutoniwase Anastasie wari uhagarariye u Rwanda yatashye amara masa.

Umunya-Vietnam Phuong Khanh Nguyen ni we wegukanye ikamba rya Miss Earth 2018, mu gihe umukobwa wo muri Australia Melanie Mader yabaye Nyampinga w’umwuka ‘Miss Air 2018’, Umunya Colombia witwa Colombia, Valeria Ayos aba Nyampinga w’amazi ‘Miss water 2018’ naho Nyampinga w’umuriro ‘Miss Fire 2018’ aba umunya-Mexico, Melissa Flores.

Umunya-Vietnam niwe wegukanye ikamba rya Miss Earth 2018

Ubwo hatorwaga Miss Earth 2018, abaje muri 18 ba mbere ni abakobwa bahagarariye ibihugu bya Netherlands Chile, Romania, Brazil, Japan, Portugal, Slovenia, South Africa, Italy, Philippines, Ghana, Colombia, Vietnam, Montenegro, Venezuela, Austria, Nepal, Mexico.

Mu birori byabereye ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay muri Philippines, Karen Ibasco wo muri Philippines wari Miss Earth 2017 yahise yambika ikamba uyu mukobwa wo muri Vietnam umusimbuye.

Umutoniwase nta gihembo na kimwe yatahanye

Ibi birori byari biyobowe na Deakinitis usanzwe amenyereweho kuyobora ibirori bikomeye mu gihe umuhanzi Brian McKnight wo muri Amerika ari we waririmbye muri ibi birori.

Mu bihembo byose byatanzwe kuri Final y’iri rushanwa ry’uyu mwaka, Miss Umutoniwase Anastasie, ntabwo yabashije kugira igihembo na kimwe atsindira. Uyu mukobwa akaba yasezerewe ku ikubitiro ubwo hatorwaga abakobwa bagera kuri kimwe cya kabiri cy’irangiza barimo abo muri Netherlands, Chile, Romania, Brazil, Japan, Portugal, Slovenia, South Africa na Italy.

Mu myiyereko ya nyuma biyerekanye mu buryo butandukanye

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 ni bwo Miss Umutoniwase Anastasie wamamaye ubwo habaga irushanwa rya Miss Rwanda 2018 kubera gutega moto agiye mu mwiherero yerekeje muri Philippines ndetse akaba yaragiye akerewe bigatuma hari ibyiciro yacikanwe.

Iri rushanwa rya Miss Earth riba buri mwaka ryatangiye mu 2001, uyu mwaka abakobwa bagera kuri 90 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ni bo bahataniraga iri kamba.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 18, rihuza ba Nyampinga baturutse ku migabane itandukanye y’Isi, bahatanira ikamba ry’ubwiza ariko mu ishusho yo kurengera ibidukikije.

Ritegurwa hagamijwe gutanga ubutumwa bugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho abaryitabira uretse kugaragaza ubwiza, bagaragaza imishinga yabo izatanga ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere.


Aho iri rushanwa ryaberaga





Brian McKnight wo muri Amerika ari we waririmbye muri ibi birori.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba umukinnyikazi wa Filime wo muri Nigeria wavuze ko imiterere idasanzwe...

Umukinnyi wa Filime mu gihugu cya Nigeria uzwi nka Pat Agwu yatangaje ko...
19 March 2019 Yasuwe: 1830 0

Sheebah Karungi yatunguye benshi muri Uganda bitewe n’imyambarire yagaragaye...

Umuhanzikazi Sheeban Karungi uri mu bakunzwe muri Uganda yatunguye benshi...
19 March 2019 Yasuwe: 1895 0

Umuryango wa David Beckham uri mu byishimo kubera ko umwana wabo w’imyaka 16...

Umuryango wa David Beckham wahoze ari umukinnyi wa ruhago ukomeye ndetse...
19 March 2019 Yasuwe: 2712 0

Harmonize yavuze ku bivugwa ko yaba afite umugambi wo kwirukana Diamond...

Harmonize, umwe mu bahanzi b’abahanga bakunzwe cyane mu gihugub cya...
19 March 2019 Yasuwe: 1734 0

Hamisa Mobetto yahaye gasopo abakomeje kumushyira mu majwi we na...

Umunyamideli Hamisa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz yikomye abantu...
19 March 2019 Yasuwe: 1547 0

Umukobwa wa Perezida Buhari yongeye gushyira hanze amafoto agaragaza...

Umukobwa wa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari,Zahra Buhari,yongeye...
19 March 2019 Yasuwe: 4437 0