skol
fortebet

Abakobwa biswe aba ‘Slay Queen’ imvugo iharawe n’urubyiruko rw’iyi minsi ni bantu ki?

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umwe mu bakobwa uhamya ko nawe ari umu Slay Queen yavuze ko abo bakobwa aba ari abantu bagendana n’ibigezweho.

Sponsored Ad

Muriki gihe tugezemo uko isi iri ku muvuduko udasanzwe ni nako abayituyeho nabo bazana udushya twinshi dutandukanye kuri uyu munsi tugiye kuganira ku ijambo Slay Queen kuri ubu risigaye ribatizwa abakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram ndetse na Snap Chat.

Umwe mu bakobwa nawe uhamya ko ari umu Slay Queen uzwi nka Bianca yavuze ko aba Slay Queen ari abakobwa baba bagendana n’ibigezweho ndetse bambara bakaberwa.

Yagize ati” Iyo umukobwa yiswe ngo ni umu Slay Queen biba bivuze ko agendana n’ibigezweho ndetse akarusho akaba azi kubyina ndetse akoresha cyane imbuga nkoranyambaga ari nako ashyiraho ibintu bishya bigezweho”

Yakomeje avuga ko iri zina rihabwa umukobwa wambara neza kandi akaberwa ku buryo niba hasohotse umwenda mushya agomba kuba awufite ,niba hasohotse urukweto rusha agomba kuba arufie cyangwa telefone igezweho bityo akabikora mu rwego rwo kwiyongerera abafana ku mbuga nkoranyambaga cyangwa akabikora mu buryo bwo kwamamaza mu gihe yahawe akazi.

Yongeyeho ko mu Rwanda abo bakobwa bahari ndetse avuga ko aba ari inyungu cyane kuko iyo ubikoresheje neza bikuzanira inyungu bigatuma ushobora guhabwa akazi gahemba amafaranga menshi mu gihe ubikoranye ubwenge n’ubushishozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa