skol
fortebet

Ikiganiro kirambuye na Kitoko wishimira ko umuhanzi atagifatwa nk’ukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017

Sponsored Ad

Kitoko Bibarwa usanzwe ukorera muzika mu Bwongereza yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku saa yine n’igice.
Mu kiganiro yagiranye na RoyalTv, uyu muhanzi wari umaze imyaka ine yiga Politiki mu Bwongereza aho yabanje kwihugura mu ururimi rw’icyongereza yasubije ibibazo bitandukanye. Yabajijwe uko yiyumva akigera mu Rwanda, Kitoko yumvikanye avuga ko ashobora kuba arota atarumva neza ko yageze I Kigali, yagize ati (...)

Sponsored Ad

Kitoko Bibarwa usanzwe ukorera muzika mu Bwongereza yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku saa yine n’igice.

Mu kiganiro yagiranye na RoyalTv, uyu muhanzi wari umaze imyaka ine yiga Politiki mu Bwongereza aho yabanje kwihugura mu ururimi rw’icyongereza yasubije ibibazo bitandukanye.

Kitoko yanyuzwe n’iterambere u Rwanda rugezeho ndetse n’urwego muzika Nyarwanda igezeho

Yabajijwe uko yiyumva akigera mu Rwanda, Kitoko yumvikanye avuga ko ashobora kuba arota atarumva neza ko yageze I Kigali, yagize ati :”Aha mu by’ukuri ndumva nishimye ntabwo ndabyera ko nahageze, ndabimenya mu gitondo nkangutse…Hari igihe umuntu arota ibyari byo byose ninkanguka ndamenya ko ntarotaga.”

Kitoko wakiriwe n’abantu benshi batandukanye barimo abo mu muryango we ndetse n’inshuti z’akadasohoka, yavuze ko yari akumbuye kongera kuririmbira abantu bavuga ikinyarwanda gusa.

Ati :”Nari nkumbuye cyane kuririmbira abantu bavuga ikinyarwanda nk’urubyiruko mbese ahantu hari abantu benshi bateraniye, n’icyo kintu numvaga kindi mu mutwe.”

Byavuzwe ko aje mu Rwanda mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame uhatanira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi, Kitoko uheruka gukora indirimbo ‘Amadayimoni’ yemeje ayo makuru avuga ko afite iminsi 20 mu Rwanda izasozwa n’ibyo bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF.

Aho yagize ati :” Njyewe nje hano kubera ibikorwa byo kwamamaza FPR birarangira nsubirayo, iminsi ihari n’ibijyanye nayo gusa.”

Kuri muzika nyarwanda, yavuze ko umuziki utari gusubiranyuma bitewe nuko Igihugu cyateye imbere muri byose. Ati :” Mu byukuri nabwo navuga muzika yonyine kuko urabona ko Igihugu cyateye imbere ninako nawo utera imbere. Ntabwo ibindi bintu byari gutera imbere ngo wo usigare inyuma wateye imbere ugereranyije n’igihe twatangiriye.”

Abajijwe icyo yishimira kuva batangira muzika, ati “Icyinshimisha nuko mbere tugitangira kuririmba abantu bumvaga ko turi basagihobe, twananiranye tunywa urumogi n’amatabi ariko ndashimishwa nuko kuri uyu munsi abantu bazi ko ari impano kandi burya impano iruta ibyo umuntu yize .”

Kitoko yavuze ko abahanzi bagenzi be bakwiye gukomeza gukora indirimbo zuzuye ubutumwa bwiza, ikindi ngo bakwiye gukomeza kurundwa n’urukundo kuko ruruta byose.

Uyu muhanzi yanavuze ko ibijyanye n’indirimbo nshya ntacyo yabitangazaho ariko ko aje mu Rwanda yitwaje impamba ihagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa