skol
fortebet

Ikiganiro: Nana wo muri City Maid yahishuye uko filim zatumye yitwa Indaya anagaruka ku ifoto Young Grace yigeze gushyira hanze bigateza impaka

Yanditswe: Saturday 31, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi,Uwamwezi Nadege wamamaye cyane nka Nana muri filimi ya City Maid, yatangaje byinshi ku buzima bwe bwite ndetse na filimi muri rusange.
Nana n’Umunyarwandakazi w’imyaka 26 yamavuko ufite umwana umwe w’umuhungu w’imyaka 10 yamavuko.
Yatangiye gukina Filimi mu mwaka wa 2015, ubwo yararangije kubyiga Muri Kwetu Film.
Nadege kandi yamenyekanye muri Filimi zitandukanye zirimo iyitwa Catheline, Rwasibo n’izindi nyinshi zitandukanye.
iyo muganira, wumva ari umunyarwandakazi ufite (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filimi,Uwamwezi Nadege wamamaye cyane nka Nana muri filimi ya City Maid, yatangaje byinshi ku buzima bwe bwite ndetse na filimi muri rusange.

Nana n’Umunyarwandakazi w’imyaka 26 yamavuko ufite umwana umwe w’umuhungu w’imyaka 10 yamavuko.

Yatangiye gukina Filimi mu mwaka wa 2015, ubwo yararangije kubyiga Muri Kwetu Film.

Nadege kandi yamenyekanye muri Filimi zitandukanye zirimo iyitwa Catheline, Rwasibo n’izindi nyinshi zitandukanye.

iyo muganira, wumva ari umunyarwandakazi ufite Imigambi myinshi kandi myiza ku bijyanye n’umwuga we wo gukina ama filimi.

M ukiganiro kidasanzwe yagiranye na DC TV RWANDA yahishuye byinshi cyane k’ubuzima bwe ndetse anagaruka ku bintu byinshi bitandukanye utari umuziho nkuko muza kubisanga mu mashusho hasi.

Muri iki kiganiro yagarutse ku kuntu abantu bamwita indaya nyamara atari yo ahubwo aruko hari igihe abantu bitiranya ibyo akina n’ubuzima bwe busanzwe.

Yagize ati"Hari igihe abantu batajya basobanukirwa neza, uretse ko muri iyi minsi birimo kuza,ugasanga nk’umuntu akwise indaya nyamara atanakuzi neza mu buzima busanzwe, juste kuko yakubonye ukina muri Filimi uri indyaya,n’ikibazo."

Nadege kandi yagarutse ku ifoto mu minsi ishize yavugishije benshi y’Umuhanzikazi w’inshuti ye magara Young Grace umuze iminsi micye y’ibarutse.


iyi foto yateje impaka kumbuga nkoranyambaga

N’ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga aho uyu muhanzikazi yagaragaye ku mazi yagaragaje inda ye icyo gihe yari imvutsi,abantu bamwe bakamusamira hejuru ko yishe umuco ndetse ko ibyo yakoze bidakwiye nk’umukobwa wendaga kuba umubyeyi. Mu kubigarukaho Nadege yavuze ko ntacyo bitwaye kuko n’ibindi byamamare bijya bibikora.

Ati" Njyewe ntago nabifashe nabi,kubera ko gushyira inda hanze bitwaye iki se? si iye se?hariya rero ni umustar(icyamamare)niko yumvaga ashaka kwifotoza, abamunenze ni amatiku no kubura icyo bavuga"

Yongeyeho ati" N’ibindi byamamare birabikora kandi bikomeye, nakubwira Beyonce, ni benshi kandi nkeka ko iyo babikora nta muco baba bishe."

REBA IKIGANIRO KIDASANZWE TWAGIRANYE NA NANA WO MURI CITY MAID.

Ibitekerezo

  • Ubwo se yabyaye afite imyaka 16?
    Ndumiwe noneho !!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa