skol
fortebet

Ikimenyetso kigaragaza ko Bebe Cool afitanye umubano mwiza na Perezida Museveni cyagaragaye

Yanditswe: Sunday 21, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ikimenyetso kigaragaza ko Perezida Museveni afitanye umubano mwiza na Bebe Cool nuko yasabye icyamamare Kanye West ko bakorana indirimbo kuri ubu bakaba bagiye kuzayikorana.

Sponsored Ad

Ku wa 15 Ukwakira 2018, nibwo Kanye West hamwe n’umugore we, Kim Kardashian basesekanye i Kampala, bakirwa na Perezida Museveni n’umuyango we, bahava umukuru w’igihugu anabise amazina y’ikigande, nabo bamugenera impano y’inkweto zo kwambara.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe ku wa 23 Nzeri 2018, umuhanzi Moses Ssali (Bebe Cool) yari yabonanye na Perezida Museveni iwe mu gace ka Rwakitura, ndetse bavanayo basubira i Kampala bari mu ndege ya Kajugujugu ya gisirikare.

Ibinyamakuru bitandukanye bikaba bitangaza ko Cool yaba yaraciye kuri Perezida Museveni ku gira ngo amufashe gusaba iki cyamamare ku Isi [West] gukorana indirimbo, ari na kimwe mu bihatse ubucuti bwabo.

Ubwo kanye West yari muri Uganda, Cool abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yamubajije niba yemera ko bakorana indirimbo, West yamusubije agira ati “Yego, yego tuzayikorana”.

Bebe Cool agiye gukorana indirimbo n’iki cyamamare mu gihe atishimiwe n’abakunzi be muri Uganda, bikaba byarakuruwe n’uko uyu muhanzi ari umwe muri bake bagaragaje ko batifatanyije mu kababaro na mugenzi wabo, Depite Bobi Wine, umaze iminsi ahanganye na Leta ya Museveni, yamufunze ikanamukorera iyicarubozo, ibintu bitashimishije abakunze ba muzika muri iki gihugu.

Mu ruzinduko rwe muri Uganda, Kanye West n’umugore we, basize bizeje Museveni ko bafite gahunda yo gushinga ishuri rizateza imbere ubukerarugendo muri Uganda ndetse no mu karere iherereyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa