skol
fortebet

Imbere y’urukiko, Aline Gahongayire n’umugabo we bahamije ko batasubirana ukundi

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel batakibana bahamirije urukiko ko badashobora kongera kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko amategeko abiteganya.
Abo bombi bitabye urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga mu karere ka Gasabo.Mu rukiko babanje gusabwa kwiyunga ariko baranagira bavuga ko bahisemo inzira yagatanya.
Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, Gahima na Aline bitabye urukiko kugirango bahabwe gatanganya dore ko n’ubundi bamaze hafi (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gabriel batakibana bahamirije urukiko ko badashobora kongera kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko amategeko abiteganya.

Abo bombi bitabye urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga mu karere ka Gasabo.Mu rukiko babanje gusabwa kwiyunga ariko baranagira bavuga ko bahisemo inzira yagatanya.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, Gahima na Aline bitabye urukiko kugirango bahabwe gatanganya dore ko n’ubundi bamaze hafi imyaka ibiri batabana.

Ubusanzwe imanza z’ubutane, ziburanishwa habanje guhuzwa impande zombi basabwa kumvikana bagasubirana ariko abo babo batsembeye urukiko bahakana ibyo kongera gusubirana.Urubiko rwafashe umwanzuro y’uko bazagaruka mu Ukwakira 2017.

Aline ni Umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba umunyamakuru, n’umunyamidelikazi, yatandukanye byeruye n’umugabo we, Gahima Gabriel.Muri Nzeli 2016, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugabo we burundu.

Avuga ko akiri muto ndetse ko n’umugabo we akiri muto ku buryo bombi bakongera kubona abakunzi.Aline akabona undi mugabo na Gahima akabona undi mugore.

Mu minshi ishize kandi humvikanye inkuru z’uko uyu Gahima wahoze ari umugabo wa Aline yiboneye undi mukobwa bari gukundana kuburyo banateganya gushinga urugo. Abizera Paola ukoresha izina rya Paola.Caelo kuri Facebook wiga muri ICK (Institut Catholique de Kabgayi), byavuzwe ko ariwe mukobwa usigaye ukunda na Gahima.

Amwe mu mafoto yabo bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga yagaragaza urugwiro rudasanzwe n’ubwo uyu Gahima Gabriel yakunze kwirinda cyane itangazamakuru rimubaza kuri uwo mukobwa ahubwo akavuga ko Aline Gahongayire yabeshye Abanyarwanda kuko batandukanye mu myaka ibiri ishize.

Aba bombi batsembeye urukiko ibyo gusubirana

Ibitekerezo

  • ubundi c banana bate Gahima arumutinganyi hhhhh Gahima wirwa urongora uduhingu yaratumaze yashobokana nigitsina fire yewe muransekeje hhhhh Gahima ndamuzi bihagije ushaka anakuru yiwe azamumbaze

    ubundi c banana bate Gahima arumutinganyi hhhhh Gahima wirwa urongora uduhingu yaratumaze yashobokana nigitsina fire yewe muransekeje hhhhh Gahima ndamuzi bihagije ushaka anakuru yiwe azamumbaze

    Satan kuva cyera yarwanyije ingo nubu akirwana. Sigitangaza kuko Adam na EVa nabo nuko ntaho umwe yarafite yahukanira nabo Bari gutandukana kubera Satan warumaze kwinjira.
    Ark ikiruta byose nukwihanganirana

    Inzira ntibwira umugenzi

    None se burya Bibiliya irarekura ko abantu bahukana ? Leta yo hivyo kuko nivyo ijejwe vyo gukiranura abantu muri Malaki havuga ko Uwiteka yanga ivyo kwahukana ntawakoze benivyo aba akirimwo Mwuka w’Imana.Mbega ubwose Aline azasubira guhamya Imana ? Rwose ko yatunezeza mundirimbo ze ubwazasubira yaratanye n’umugabo canke se Gabriel ? We nunva da ko yari umutinganyi ubwongubwo nibyo? Ubwo basubiranye wee.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa