skol
fortebet

Imfungwa yafatiwe mu mwobo w’ ubwiherero ’Toilet’ ubwo yageragezaga gucika gereza

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

skol

Imfungwa yitwa Judson Cunha Evangelista ibarizwa muri gereza ya Boa Vista yafatiwe mu mwobo w’ ubwiherero bwa gereza ubwo yageragezaga gutoroka.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Brazil haravugwa inkuru y’ umugabo witwa Judson Cunha Evangelista ufite imyaka 29 y’amavuko washatse gutoroka gereza nyuma yo gucukura umwobo ungana na Metero 70 z’ uburebure bivugwa ko uyu mugambi wo gutoroka yawupanze cyera.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru byo muri Brazil byavuze ko uyu mugabo wacukuye umwobo muri gereza wari wubatseho ubwiherero bwa gisirimu [ Ubwiherero kuri ubu bugezweho] gusa kubw’amahirwe macye kubera kubura umwuka w’ ubuhumekero [ Lock of Oxygen] ubwo yashakaga gutoroka kuri uyu wa 22 Gicurasi 2018 byatumye avuza induru maze abashinzwe umutekano bahita baza kumutabara niko kumukura mu mwobo ureshya na metero 70 z’ uburebure .

Amakuru yakomeje avugako mu rwego rwo gucunga umutekano kugirango hatagira igihungabana ribaho cyangwa ngo hagire abandi batoroka ngo byabatwaye igihe kingana n’amasaha 7 ndetse no gukoresha abapolisi 150 mu gihe abayobozi ba gereza ya Boa Vista imwe muri gereza ndende muri Brazil bahise bakaza umutekano kugirango hatagira umuntu utoroka gereza cyangwa hakagira undi muntu uwari wese wahungabanya umutekano niko guhita bakuramo uyu musore washatse gutoroka .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa