skol
fortebet

Umunyamideli Kate Bashabe yavuze ko uko yari ateye byatumaga abasore bamutinya [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Imiterere ya Kate Bashabe yatumye atigera ateretwa nk’uko yabyihishuriye, ngo kera yari nk’agahungu neza neza, ananutse cyane ku buryo yagendaga ukagira ngo araza.

Sponsored Ad

Umunyamideri akaba n’umushabitsi w’Umunyarwandakazi, Kate Bashabe yavuze ko yakuze abahungu bamutinya nta w’ushobora kumuterereta kuko yari ateye nabi ameze nk’abahungu.

Mu kiganiro Amahumbezi, Kate Bashabe yavuze ko yakuranye na basaza be ndetse ko byanatumye agira imyitwarire nk’iyabo, bigakubitiraho ko yari ananutse cyane ateye nk’abahungu.

Yagize ati” Kera bwo nari nk’agahungu neza neza, nanutse cyane naragendaga ukagira ngo ndaza, ukuntu nari nanutse imbere n’inyuma hose haranganaga, niyamabariraga amapantalo, abasore nta n’uwanteretaga barantinyaga, batangiye nkuze.”

Yagize ati”Batangiye nkuze, ntangiye kubyibuha ho gato naho ubundi barantinyaga babonaga ndi umuhungu, ariko n’ubundi nabaga nifitiye inshuti z’abahungu gusa, batangiye kunyegera ntangiye kujya mu mideri, ntangiye kwambara inkweto ndende, ntangiye kujya guhatana muri ba nyampina, ntangiye kumenyekana ni bwo natangiye kubona utumesaje(message). Njye ntacyo byari bintwaye”.

Uretse kumurika imideri, Kate Bashabe avuga ko afite impano yo kuririmba dore ko afite n’indirimbo yitwa ‘You & I’ yakoranye n’abahanzi nka Mani Martin, The Ben, Yvan Buravani, Andy Bumuntu na Christopher.



Ibitekerezo

  • Hanyumase ubu umuntu ashaka kumutereta yabona numero ye gute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa