Imodoka nshya ya Cristiano Ronaldo yaciye ibintu hirya no hino ku isi[AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 30, Jun 2018
Cristiano Ronaldo aherutse kugura imodoka nshya ya Bugatti Chiron akayabo ka miliyoni zisaga 2 z’amapawundi aho amafoto yayo akomeje guca ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu ,mugabo utunze ubwoko bwinshi kandi butandukanye bw’imodoka,akomeje kwamamara ku mbuga nkoranyamabaga kubera ubwiza bw’iyi modoka ye nshya ndetse benshi bibaza icyo akoresha imodoka ze dore ko agura buri bwoko bugezweho.
Uretse iyi modoka nshya yaguze afite ubundi bwoko nka Aston Martin DB9,Lamborghini, aRolls Royce na Porsche Cayenne Turbo ndetse mu minsi ishize we na bagenzi be bakinana muri Real Madrid baherutse guhabwa imodoka za Audi.
Kugura buri modoka isohotse s’igitangaza kuri uyu munya Portugal,kuko buri mwaka ahembwa miliyoni 20 z’amapawundi bityo gukuramo miliyoni 2 bisa n’igitonyanga kimwe kivuye mu Nyanja.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *