skol
fortebet

Imodoka yataye umuhanda yikubita muri ruhurura [ AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo yananiwe kuyobora imodoka yisanga yageze muri ruhurura.

Sponsored Ad

Umugabo yakoze impanuka mu buryo butunguranye ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bw’iavatiri ifite ibara ry’umukara, ashiduka yisanga muri ruhurura nini inyuramo amazi yanduye ariko Imana ikinga akaboko avamo ari muzima

Umugabo warusimbutse ubwo yari atwaye imodoka akisanga muri ruhurura yashimwe Imana kubera uburyo yarokotsemo.

Ubwo uyu mushoferi yageraga muri Owerri, mu mujyi wa Imo wo mu gihugu cya Nigeria, ku munsi w’ejo tariki ya 18 Gicurasi, yataye uburinganire abura imiyoborere (control) imodoka ita umuhanda ihita isimbuka ikiraro yigwira muri ruhurura ndende yuzuyemo amazi yanduye ariko we ntiyagira icyo aba.

Prince Chidi Nwaturuocha wabonye iyi modoka irenga umuhanda ikagwa muri iyi ruhurura yavuzeko na we yabonye iza yiruka cyane, umusoferi wayo ageze hafi aho abura kontorori imodoka ihita igwamo.

Mu byo nyirubwite utatangajwe amazina yasobanuye, yavuzeko atazi uko byagenze ahubwo ko yashidutse yisanga muri iki kiziba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa