skol
fortebet

Impamvu nyamukuru yatumye igitaramo cy’ ubukangurambaga bwa Mwiseneza Josiane gihagarikwa yamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 20, Feb 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye busubika igitaramo Mwiseneza Josiane yagombaga gukoreramo ubukangurambaga ku mushinga we mu murenge wa Fumbwe, ari uko atigeze abandikira abibasaba.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Mutarama 2019 nibwo Mwiseneza Josiane wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yagombaga gutangirira ubukangurambaga ku mushinga we ugamije kurwanya igwingira ry’abana mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana ariko iki gikorwa cyaraye gihagaritswe mu gicuku nyuma y’aho abayobozi b’akarere ka Rwamagana boherereje Mwiseneza na bagenzi be bagombaga kumufasha ubutumwa mu gicuku bababwira kubisubika.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru ko we atigeze amenya iby’iki gikorwa cya Mwiseneza ahubwo nawe yabibonye mu itangazamakuru nk’abandi bose.

Yagize ati “Ayo makuru nanjye nayumvise gutyo sinzi aho yaturutse, na Josiane namwandikiye mubaza niba ariwe wayatanze ntabwo yansubije”.

Impamvu nyamukuru yatumye iki gitaramo cy’ubukangurambaga Mwiseneza Josiane yari yateguye gihagarara ni uko yabimenyesheje Umuyobozi w’ akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage, UMUTONI Jeanne,akamwemerera kubitegura ariko ntamufashe kubigeza ku buyobozi bw’akarere ka Rwamagana.

Umutoni yavuze ko iyi gahunda y’ubukangurambaga yari ayizi ariko yategereje ko Mwiseneza yandikira akarere abisaba araheba ariyo mpamvu bafashe umwanzuro wo guhagarika igitaramo cye.

Akarere ka Rwamagana kemeye ko ikibazo cy’igwingira ry’abana bagifite ku kigero cya 25%,baboneraho gusaba Mwiseneza Josiane kuzandika ibaruwa asaba gukora ubukangurambaga muri aka karere, babimufashemo ndetse ngo bazamwereka ahari iki kibazo kurusha ahandi muri aka karere abe ariho ahera.

Mwiseneza Josiane yagombaga gufashwa n’ abakinnyi b’ amafilime n’ abanyarwenya barimo Samusure, Kibonke Clapton, Njuga,Daymakers na Kankwanzi muri ubu bukangurambaga ariko akarere ka Rwamagana kabusubitse ku munota wa nyuma.


Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwahagaritse igitaramo cya Mwiseneza kubera ko atabasabye uburenganzira

Ibitekerezo

  • nonese kuki uwo visi mayor atamubwiye uko agomba kubigenza amaze kumusabako yazaza kuhakoresha ubwo bukangurambaga.kuko aya ni amakosa yuwo visi mayor kuko we yamugezeho amusaba uruhushya yagombaga kumusobanurira inzira bicamo kugirango uruhushya ruve kwa mayor.mbona ibibintu birimo tena!!!mbibutseko muhemukira ababa bakeneye imfashanyo,kuko niba hari imfashanyo yariyajyeneye imiryango ifite icyokibazo ubu bahombye mwe mwicaye mubiro murikurya ibindi mubimena.gusa birababaje mbona dukwiye kureka guhimana kuko hari ababirenganiramo.kuko yarimfashanyo ejo murakokarere nka visi mayor ahubwo yagombaga kwibutsa Josiane aho imyiteguro ayigejeje ndetse akanamubwira nuburyo agomba kubigenza ngo yemererwe ninzego zohejuru.

    Birababaje pe! ndibwira ko Mwiseneza ajya kubonana na vice mayor atari agiye kumusaba akazi cyangwa kumusura.ibyo nawe arabizi ,Mayor ati nabyumvise mw’itangazamakuru!! kuki itangazamakuru iyo rivuze Mayor nabi ,yihutira kwisobanura,aliko yakumva igikorwa nka kiriya kigiye kubera mukarereke akinumira kugeza kumunota wanyuma? Ese igikorwa nka kiriya ko wumva yari yakimenyeye mw’itangazamakuru, yakoze iki kugirango kitazaburizwamo kubwo kutamenya inzira binyuramo? Ndasaba HE ko yabibaza uyu mu Mayor ubundi basanga afite amakosa ,akirukanwa hakajyaho undi wita kumibereho myiza y’abaturage.

    hari ikinyamakuru nasomye Mayor avuga ko Rwamagana atari akarere kafite abagwingiye. None iyi nkuru ko muri kuvuguruzanya?

    Ishari ridafite ahorishijyiyeguda niryo rizabica ariko murikoza umbusa iyimana yacyiguye nawucyinga muzapfana ishyari ppp

    Bazagarure “Bazumva ryari” mu Mvaho! Wasanga Rwamagana yarabaye “Rw’amagana” y’inka ku buryo nta kibazo gihari da! Ariko se byatungura nde? Keretse uteri umunyarwanda. Itekinika se ryaracitse?
    Aho bikenewe ni henshi nareke Rwamagana ajye ahandi, abaho bazabazwe ubuyobozi

    Ibi ni akarengane mukorera abana bagwingiye
    Nti mwibeshyeko mubikorera josiane
    Ese meya nkubaze akabazo gato cyane
    Ko ari byo perezida ababwira nti mwumve inshingano zanyu
    Umaze ku byumva ko bivugwa wowe wakoze iki?? Usibye gucungera ijoro rigiye ugahagarika umushinga wa josiane kugirango ukunde umusebye???
    Ese uwo witwa meya uvuga ngo josiane ntiyanditse letre
    Yo kumenyesha umushingawe meya
    Kuki mutamusobanuriye ko agomba kwandikira meya
    Ko adasanzwe akora muri administration yanyu
    Ngo amenye icyo mugenderaho
    Aha naho haragaragara kwinyuramo cyane
    Nonese mwebwe mukora mu karere ka Rwamagana murumva uyu meya wanyu atari igisebo ku karere nabo bakorana
    Mubyukuri mugerageze kumva ko abana bapfa ari abana bu Urwanda kurenza kuba abana ba kanaka uriya urwaje igwingira
    Ubundi mwari mwavuzeko nta gwingira mufite
    Kuburyo na commentaire zacaga kuri you tube zituka josiane zandikwaga na abakingira ikibaba meya uwo ni mushaka mureke nzerekane
    Museke niba mushaka ko twerekana uburyo
    Mu buyobozi mugira amanyanga
    Muvuge ikindi cyabibateye naho gusaba yarasabye
    Uzabaze ahantu hose niba mutanazi admnistration
    Vice meya afite uburenganzira ahanwa na meya keretse niba atabyemera
    Yabemereye ku bazaza kuko mwari mwabivuganye
    Josiane ntiyari kurota ko wowe na vice meya wawe
    Mutumvikana kuburyo ibintu igihugu cyose kuzi ariko meya nta bimenye
    Meya Hoya aho ukwiye ibisobanuro
    Ni twe twabatoye tuzajya tubibabaza
    Nibirenga tubijyanire mu nkiko mu gihe abadepite ntacyo bakoze
    Kuko muri guhemukira abaturage babaroze cyane
    Rwamagana admnistration yose ni zero
    Mu mbabarire kuko Niko bigaragara
    Kuki utavuze kare???? Wateguye josiane ku rugi rwu umuryango
    Impfu zabamalayika bapfa bagwingira mwese muzazibazwa
    Mwe mwese muyobora nabi abo mushinzwe
    Nicyo narangiza mbabwira
    Reba imyaka yose ishize iki kibazo yarabaye ingutu mu Rwanda
    Nu kubera aba ba meya babeshya imihigo

    Ntakibazo ariko ubutaha azajye yandika nibyo bigaragaza ko wakoze ibyo wateguye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa