Kigali

Impamvu yatumye Bruce Melody adashyirwa ku rutonde rw’abagomba kuzaririmbana na Jason Derulo muri Coke Studio ikomeje gutera benshi urujijo(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditwe na: Martin Munezero 12 June 2017 Yasuwe: 1926 0

Amagambo akomeje kuvugwa n’abantu benshi batandukanye, aragaruka cyane ku kuba Bruce Melody atarabashije kugaragara ku rutonde rw’abahanzi ny’Afurika bazaririmbana na Jason Derulo, bibaza bati: Ese n’uko muzika nyarwanda iri ku rwego ruciriritse cyangwa n’uko tutavuga ururimi mpuzamahanga?

. Ese kuba Bruce Melody atarasohotse ku rutonde rw’abahanzi bagomba kuzaririmbana na Jason Derulo, ni ikibazo cya muzika Nyarwanda?

Hashize Igihe kitari gito umuhanzi nyarwanda Bruce Melody yerekeje mu igihugu cya Kenya kuri studio nshya izwi kwizina rya coke studio kurubu igiye gufungurwa imiryango yayo ibirori byatumiwemo umuhanzi w’icyamamare Jason Derulo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitaramo kidasanzwe kizabera mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, bikaba byarateguwe na Kompanyi itunganya ikinyobwa cya Coca-Cola mu muhango wo guhuriza hamwe ku mugaragaro inzu ebyiri zitunganya umuziki ari zo ‘Coke Studio Africa n’iyitwa ‘Coke Studio South Africa’ kugira ngo haremwe indi nshya kandi ifite ingufu izaba yitwa ‘Coke Studio Africa’ muri uku kwezi kwa Kamena 2017.

Mu igihe habura iminsi micye ngo umuhanzi Jason Derulo asesekare muri Kenya ahagiye kubera iki gitaramo cyo guhuriza hamwe izi nyubako ebyiri ndetse baboneraho gufungura indi nzu itunganya umuziki “Coke Studio Africa”kurubu hamaze kwemeza abatunganya umuziki (Producers) babiri aribo Masterkraft (Nigeria) na DJ Maphorisa (South Africa) bazakora indirimbo zizahuriramo na bano basitari batumiwe muriki gitaramo ndetse bazahurira nuyu muhanzi mukuru.

Kurubu kurutonde Coke Studio yashyize hanze rugaragaraho abahanzi bazifatanya na Jason Derulo Mukuririmba umuhanzi nyarwanda Bruce Melody ntagaragaraho ibi byateye benshi kwibaza impamvu nyamukuru yabiteye nubwo ubuyobozi bukuru by’iyi nzu itunganya umuziki butari bwatangaza impamvu uyu muhanzi atagaragara ku rutonde mu nyandiko bwashyize ahagaragara.

Bati:"Abahanzi bari ku rutonde rw’abazakorana na Jason derurlo harimo “Dela (Kenya), Rayvanny (Tanzania), Bebe Cool (Uganda), Mr. Bow (Mozambique), Falz (Nigeria), Joey B (Ghana), Betty G (Ethiopia), Jah Prayzah (Zimbabwe), Shekhinah (South Africa), Locko (Cameroon) and Denise (Madagascar) “

Mugusoza iri tangazo bakaba basoje bavugako Coke Studio Africa” Atari irushanwa rihuza abahanzi mu rwego rwo kurushanwa ahubwo ari ugushyigikira hamwe iterambere ry’ impano ya afurika muri muzika ndetse ko ari uburyo budasanzwe bwo guha abahanzi bakizamuka amahirwe yo gukorana nabandi bahanzi cyangwa abatunganya umuziki bakomeye ku isi ndetse no guhuriza hamwe injyana zitandukanye muguhanga ndetse no gukomeza kuzamura impano za afurika binyuze mwiterambere ry’ umuziki ”.

Ibitecyerezo

  • Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kivumu

    Ntago mutubwiye impamvu. Mutubwiye ibyatangajwe

    2 months ago
  • chat_bubble kay

    mw muge muririmbira abanyarwanda nabarundi kuko nibo bumva ibyo muririmba naho abahandi bo mubyibagirwe kuko imiziki yanyu ntirenga imbibi kubera indimiubwo se ubundi yarikuririmba iki

    2 months ago

Inzindi nkuru

Urwibutso Safi yasigaranye nyuma yo gushwana na Knowless, yanavuze...

Umuririmbyi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys yatangaje ko kuba...
17 August 2017 Yasuwe: 1701 0

DJ Pius yamuritse amashusho y’indirimbo ‘Wabulila’-YAREBE

Umuririmbyi Dj Pius yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Wabulila’ yari...
17 August 2017 Yasuwe: 92 0

Meddy yaraswe bidasanzwe n’umufana we ufite inzozi zo kuzamubona byibura...

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard ariko wamenyekaniye ku izina ry’akabyiniriro...
16 August 2017 Yasuwe: 1590 1

Gitwaza yatunguwe n’abakirisitu be bamukoreye ibirori by’isabukuru-AMAFOTO

Intumwa (Apostle ) Dr. Paul Gitwaza iyobora amatorero ya ZTCC ( Zion Temple...
16 August 2017 Yasuwe: 1574 1

Humble yatumiye mu bukwe umwana wasubiyemo indirimbo yafatanyije n’umukunzi...

Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo n’umukunzi we bafashe icyemezo cyo...
16 August 2017 Yasuwe: 1347 0

Teta Sandra yeretse Derek ko uwamukunze ntaho yagiye

Umunyamideli Sandra Teta wamamaye cyane ubwo yari mu rukundo na Derek,...
16 August 2017 Yasuwe: 1622 0