skol
fortebet

Impanga za Beyoncé na Jay z baherutse kwibaruka zavanywe mu bitaro

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Beyoncé yahishuye y’uko yishimye nyuma y’uko abana be b’impanga yibarutse bavanywe mu bitaro bari bamazemo icyumweru kubera ibibazo by’uburwayi bavukanye.
Beyoncé ni umwe mu baririmbyi bihagazeho haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, imbuga nkoranyambaga, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze agatabutse kuri iy’Isi yaruremaa.
Kuri uyu wa kabiri nibwo aba bombi basezerewe mu bitaro byagizwe ibanga (...)

Sponsored Ad

Beyoncé yahishuye y’uko yishimye nyuma y’uko abana be b’impanga yibarutse bavanywe mu bitaro bari bamazemo icyumweru kubera ibibazo by’uburwayi bavukanye.

Beyoncé ni umwe mu baririmbyi bihagazeho haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, imbuga nkoranyambaga, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze agatabutse kuri iy’Isi yaruremaa.

Kuri uyu wa kabiri nibwo aba bombi basezerewe mu bitaro byagizwe ibanga rikomeye kugeza ubwo Jay z na Beyonce babitangarije ikinyamakuru HollywoodLife.com ducyesha iyi nkuru.

Ngo Jay z umugabo wa Beyonce arishimye nyuma y’uko abaganga bagaragaje ko abana be bamaze neza ikibazo cy’ubuzima bari bafite cyakemutse.

Ikinyamakuru TMZ cyari cyatangaje ko munsi ishize aba bana b’impanga bavutse badashyitse ndetse ngo bashyizwe mu byuma bituma bakomeza kubaho.Bavutse ku itariki ya 12 kamena uyu mwaka, bamaze icyumweru cyose mu byuma bituma bakomeza guhumeka.

Beyoncé yibarukiye mu bitaro biri mu Mujyi wa Los Angeles, nubwo byakomeje kugirwa ubwiru ndetse ntihagire ubyemeza hagati y’uyu mugore cyangwa umugabo we, Jay-Z.

Umuryango wa Beyoncé na Jay Z uri mu byishimo byo kwakira impanga

Izi mpanga zikurikiye undi mwana w’umukobwa bise Blue Ivy Carter wavukiye mu bitaro bya Lenox Hill Hospital byo mu Mujyi wa New York ku itariki 7 Mutaram

Mbere y’uko bibaruka imfura, hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011, Beyoncé yakunze kugaruka ku gahinda gakomeye yagize bitewe n’uburyo yatwise inda ikavamo mu gihe we na Jay-Z bari bakeneye umwana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa