Impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa Gentil Gedeon zageze hanze

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 6 September 2018 Yasuwe: 3630

Umunyamakuru Gentil Gedeon azasezerana imbere y’Imana n’umukunzi we Maniraho Irakoze Ritha Taliki ya 08 Nzeli 2018 .

Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya uri mu bakunzwe hano mu Rwanda kubera ibiganiro by’imyidagaduro kuri ubu agiye gusezera ku busiribateri n’umukobwa bivugwa ko bamaze igihe bari mu rukundo.

Gentil Gedeon ni umunyamakuru wumvikanye kuri Radio zitandukanye zirimo Radio Salus yakoreye igihe kinini. Nyuma yo kwamamara kuri iyi radiyo arangije amasomo ye muri kaminuza y’u Rwanda yaje kuza mu mujyi wa Kigali anyura igihe gito kuri Radio10 aza kwerekeza kuri KT Radio aho ari naho akorera magingo aya.

Kuri ubu inkuru igezweho nuko uyu munyamakuru agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Ritha aho ubukwe bwabo buzaba kuri uyu Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018 aho Saa tatu za mu gitondo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera muri Hope Garden Kicukiro.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa kuri uwo munsi hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko utegenyijwe tariki 8 Nzeli 2018 .Muri ADEPR Kacyiru. Nyuma yaho abatumiwe bose bazahita bajya kwakirirwa muri Hope Garden Kicukiro.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukunzi wa Pacento yashyize hanze umusore wamushukishije ibihumbi...

Umukunzi wa Pacento yashyize hanze umusore wamuhaye ibihumbi 60,000frw...
12 December 2018 Yasuwe: 1927 0

Mu Rwanda hateguwe igitaramo kizahuriza hamwe abasore n’abakobwa...

Taliki ya 30 Ukuboza 2018, hazaba ibirori byahariwe abana b’impanga aho kuri...
12 December 2018 Yasuwe: 1230 0

Umunyarwenyakazi Anne Kansiime yagaragaye arimo gusomana n’umukunzi...

Anne Kansiime yagaragaye arimo gusomana n’umukunzi we mushya uzwi nka...
12 December 2018 Yasuwe: 1696 0

Abantu batunguwe n’imyaka y’umwana w’umusizi uherutse guca ibintu ku mbuga...

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho y’umusizi...
12 December 2018 Yasuwe: 2427 0

Nicki Minaj ari mu rukundo n’umusore wigeze gushinjwa gufata ku ngufu no...

Nicki Minaj yatangaje ko ari mu rukundo n’umusore witwa Kenneth ’Zoo’ Petty...
11 December 2018 Yasuwe: 1162 0

Huddah Monroe ngo ashimishwa nuko umugabo we amuca inyuma

Huddah Monroe yatangaje ko yemerera umukunzi we kumuca inyuma kuko ngo...
11 December 2018 Yasuwe: 1880 0