skol
fortebet

Impinduka muri PGGSS8: Gutora bisaba kuba waguze primus

Yanditswe: Saturday 17, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

PGGSS 8 gutora umuhanzi bisaba kuba waguze primus, cyangwa washyigikiye umuhanzi kuri Roadshow.
Nyuma y’ iminsi micye hamenyekanye abahanzi 10 bagomba kuzitabiri irushanwa rya PGGSS rizaba ku nshuro ya 8, abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko zimwe mu mpinduka zamaze gufwata kugira ngo irushanwa ritangire.
Biteganyijwe ko irushwa rizatangira kuva taliki ya 26 Gicurasi . Rizatangirira Gicumbi bizasozwe 14 I Kigali. Ibitaramo byose bizakorwa mu buryo bwo gucuranga by’ umwimerere (...)

Sponsored Ad

PGGSS 8 gutora umuhanzi bisaba kuba waguze primus, cyangwa washyigikiye umuhanzi kuri Roadshow.

Nyuma y’ iminsi micye hamenyekanye abahanzi 10 bagomba kuzitabiri irushanwa rya PGGSS rizaba ku nshuro ya 8, abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko zimwe mu mpinduka zamaze gufwata kugira ngo irushanwa ritangire.

Biteganyijwe ko irushwa rizatangira kuva taliki ya 26 Gicurasi . Rizatangirira Gicumbi bizasozwe 14 I Kigali. Ibitaramo byose bizakorwa mu buryo bwo gucuranga by’ umwimerere hakoreshejwe ibyuma bya muzika ( Full Live ).

Uko Roadshow biteganyijwe:

Gicumbi :26 Gicurasi 2018
Musanze:2 Kamena 2018
Huye:16 Kamena 2018
Rubavu :30 Kamena 2018

Kigali ari naho hazabera final : 14 Nyakanga 2018

Abahanzi bazahembwa hakurikijwe uko abafana babatoye bakoreshe ubutumwa bugufi ndetse n’ uko azaba yashyigikiwe n’ abafana be ahabereye igitaramo mu turere twatangajwe haruguru .

Muri iri rushanwa abahanzi bazahembwa ni 5 mu gihe uwa mbere uzaba watowe n’abagize akanama nkemurampaka azahembwa miliyoni makumyabili (20,000,000Frw) naho uwatowe n’abantu benshi akagira n’abafana benshi we azahembwa miliyoni 15 (15,000,000Frw).

Abategura PGGSS batangaje ko uyu mwaka umuntu wese uzatora umuhanzi bizajya biba ngombwa ko aba yaguze Primus. Azabanza kwerekana code yakuye mu mufuniko wa Primus yaguze kuko hazasohoka izirimo Code zemerera abantu kuba batora. Uburyo bwo gutora bizaba ari ugukanda *733# ugakurikiza amategeko n’amabwiriza.

Biteganyijwe ko umuhanzi wese uzajya muri PGGSS8 azajya ahabwa miliyoni (1,000,000Frw) mu gihe itsinda ry’ abahanzi bazajya bahabwa (1, 500,000Frw) ku kwezi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa