skol
fortebet

Imvo n’imvano yo kuba The Ben ashinjwa kwisiga mukorogo

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mugisha Benjamin[The Ben] nyuma y’uko avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaza mu Rwanda benshi bagiye bamushija kwitukuza ariko we arabihana akavuga imvo n’imvano yo guhinduka k’uruhu rwe.
Aganina na Televiziyo Rwanda, uyu muhanzi yatangaje ko aho yabaga yisize amavuta y’abandi basore ariko atazi neza ako ashobora guhindura uruhu rwe.Ngo yajyaga ava mu bwogero akisiga amavuta abonye mu rugo ariko ntamenye ko ashobora guhindura uruhu rwe.
Yakomeje avuga ko uko iminsi (...)

Yakomeje avuga ko uko iminsi yicumaga yagiye abonako yahindutse ndetse ahita areka ayo mavuta kugirango adakomeza guhindura uruhu rwe kuburyo ngo ubu yifuza kongera gusa n’’igikara’

The Ben yemera ko uruhu rwe rwahindutse

The Ben we akomeza avuga ko nta ruhare yabigizemo, agize ati: ” Urabizi abasore ntitwita ku mavuta twisiga, nkigera muri Amerika njye n’abasore twabanaga twisigaga amavuta tubonye yose ubwo nyuma ni bwo naje kubona ko yagize ingaruka ku ruhu rwanjye mpita mbireka.”

Nyuma yo gutangaza ko nta ruhare yagize mu ihinduka ry’uruhu rwe, The Ben yatangaje ko iyo abantu bamubwiye ko yitukuje yumva ari nk’ubusembwa ku buryo yatangiye urugamba rwogusubirana uruhu yahoranye.

Aha niho yavuze ko yahise areka ayo mavuta yahinduraga uruhu rwe ubu akaba asigaye yisiga amavuta ya Vaseline kugirango abashe gusubirana uruhu rwe kandi ngo abona byaratangiye gushoboka.

The Ben atangaje ibi nyuma y’uko ubwo yazaga mu Rwanda yari yabwiye Radio Rwanda ko atisize mukorogo[atitukuje] ndetse yemeza ko ari ukubera ikirere cyo muri Amerika atari amenyereye n no kuba yaragezeyo agahindura amavuta ntakomeze kwisiga ayo yari asanzwe akoresha akiri mu Rwanda .

Ati ”Mu Rwanda hatandukanye no muri Amerika rero nagezeyo kubera ikirere ntari menyereye uruhu rwanjye rurahinduka, ikindi kandi byatewe n’amavuta nisize nkigerayo nayo yahise atuma mpinduka ariko si uko nayisize ngamije kwitukuza nk’uko benshi mu bakunzi banjye babitekereza.”

The Ben yageze mu Rwanda yakirizwa kubazwa ko yitukuje

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo The Ben yaje mu Rwanda mu gitaramo cyateguwe na RDB ‘Kwita Izina Dinner’.Ni nyuma y’imyaka irindwi uyu muhanzi atagaruka ku ivuko.

Mbere yo gusubira muri Amerika, yasize akoranye indirimbo na Sheebah Karungi ‘Binkolera’. The Ben kandi yakoranye indirimbo na Tom Close bise "Thank you"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa