skol
fortebet

Imwe mu nzu 29 za Diamond niyo izakorerwamo n’ibitangazamakuru bye

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Diamond Platnmuz wo mu gihugu cya Tanzaniya washakanye na Zari The Lady Boss, akomeje kwiyubaka mu buryo bwose aho kugeza ubu ageze ku nzu ya 29 harimo imwe yaguze miliyari y’amashilingi acyesha muzika yiyeguriye.
Mu kiganiro aherutse kugirana na K24 TV yahamije ko agiye gushinga radiyo na televiziyo azita Wasafi FM na Wasafi TV.Nyuma yaho yahise atangira kwerekana amafoto n’amashusho y’inzu ibyo bitangazamakuru bizakoreramo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha.
Dalali (...)

Dalali wagiye umufasha bikomeye mu gushaka ibibanza n’amazu yo kugura, yabwiye AyoTV ko uyu muhanzi agejeje inzu 29 kandi ko zose zimwanditseho.Avuga ko iyi nzu ya 29 ariyo agiye gushyiramo ibitangazamakuru bye nk’umushinga yiyemeje kuva cyera.

Diamond yiteguye gushinga Radio na Televiziyo

Akomeza avuga ko abantu benshi bajya bacyeka ko ibyo uyu muhanzi yerekana ku mbuga nkoranyambaga atari ukuri nyamara ngo imitungo ye ntakunze kuyihisha kandi byose biva mu maboko ye.

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko yifuza kuzaraga imitungo ye yose, umwana w’umukobwa we witwa Tiffah Dangote, aho yavuze ko bana bose bafite uko ari batatu yifuza ko uwo azaha imitungo ye ngo ayiteho ari uriya mukobwa witwa Tiffah Dangote yabyaranye na Zari.Yagize ati:” icyo nifuza ko umukobwa wanjye (Tifa) yazakora nakura, ni ukugenga ibikorwa byanjye byose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa