skol
fortebet

Imyaka 13 irashize inkuru y’urupfu rwa Luck Dube imenyekanye, menya impamvu itangaje abagabo 3 bamuhitanye bamuhoye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira umwaka 2020, imyaka 13 irashize inkuru y’urupfu rw’icyamamamre mu njyana ya Reggae Luck Philip Dube rwamenyekanye, yishwe n’abagabo 3 bari basanzwe ari abajura biba imodoka.

Sponsored Ad

Raporo ya Polisi ya Afurika y’Epfo ivuga ko Lucky Dube yishwe n’aba bagabo batatu aribo Mbuti Mabe, Sifiso Mhlanga na Gxowa Ludwe.

Raporo ya Polisi ya Afurika y’Epfo kandi ikomeza ivuga ko Lucky Dube yishwe ubwo yari amaze kugeza abana be 2 kwa se wabo i Rosettenville mu mujyi wa Johnannesburg.

Abasore 3 bahamijwe kwica Lucky Dube ubu bafunzwe burundu

Nyuma y’urupfu rwe, Polisi yashyizweho igitutu n’abafana be kugira ngo itahure abamwishe. Ni muri urwo rwego yatanye muri yombi abantu 5. Tariki ya 31 Werurwe 2009 ni bwo 3 mu bari bafunzwe baje guhamwa n’icyaha cyo kwica Dube banahanishwa igihano cya Burundi mu gihome.

Impamvu nyamukuru yatumye Lucky Dube yicwa.

Imodoka yo mu bwoko bwa Chrysler 300c yatwaye ubuzima bwa Lucky Dube

Polisi ya Afurika y’epfo ivuga ko Lucky Dube ajya kwicwa atari cyo cyari kigambiriwe nkuko abamwishe babivuze. Lucky Dube yari atwaye imodoka you mu bwoko bwa Chrysler 300c . Imwe mu modoka zari zihenze icyo gihe ndetse n’ubu.

Abashinjwa kwica Lucky Dube, bavuga ko na bo ubwabo bababajwe no kubona ko bishe umuhanzi basanzwe bakunda, bamwitiranyije n’abashoramari b’abanya-Nigeria bakorerga muri icyo gihugu. Bivugwa ko kandi abo bagabo bashakaga kwambura amafaranga uwari mu modoka batitaye ku wo ari we ndetse n’imodoka ye bakayitwara.

Mu masasu menshi bamurashe, amwe yaramufashe bituma ata umuhanda imodoka yarimo igonga igiti kikini cyari impande y’umuhanda ahita apfa.

Lucky Philip Dube yavutse kuwa 3 Kanama 1964 avukira i Ermell muri Transvaal muri Afurika y’Epfo. Yaje kuba icyamamare mu njyana ya Reggae aho yaririmbaga indirimbo zisakaza amahoro n’urukundo mu bihe bibi Afurika y’Epfo yari ihanganye n’irondaruhu mu cyitwaga Apartheid. Yapfuye kuwa 18 Ukwakira 2007 azize abagizi ba Nabi.

Zimwe mu ndirimbo ze zitazibagirana twavuga nka: Remember Me, Together as One, No Body can Stop Reggae n’izindii nyinshi zigikunzwe kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa