skol
fortebet

Imyambarire idasanzwe ni tumwe mu dushya twaranze igitaramo cya Davido –AMAFOTO

Yanditswe: Monday 05, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Igitaramo Davido aheruka gukorera i Kigali cyaranzwe n’ udushya dutandukanye harimo imyambarire idasanzwe, no kuba uyu muhanzi yarikuse hasi ku rubyiniro ubwo yarimo aririmbira abafana. UMURYANGO wabakusanyirije udushya twose twabereye muri iki gitaramo muradusanga muri iyi nkuru.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 3 Werurwe 2018 nibwo umuhanzi Davido yakoreye i Kigali kimwe mu bitaramo by’ uruhererekane yise ’30 Billion Africa Tour 2018’ amaze iminsi akorera hirya no hino ku Isi.
Iki gitaramo (...)

Iki gitaramo cyaritabiriwe cyane nubwo hari habanje guhwihwiswa ko gishobora gusubikwa kikimurirwa tariki 4 Werurwe kubera imvura.

Igitaramo cyagaragayemo udushya dutandukanye turimo :
Imyambarire idasanzwe kuri bamwe mu bakobwa

iki gitaramo cyagaragayemo Shadyboo umwe mu bakobwa basigaye bakora udushya bifashishije inkuta zabo za Instagram

Muriki gitaramo cyagaragayemo imyambarire idasanzwe kuri bamwe mu bakobwa bari bakitabiriye abo bakobwa barimo abanyamideri batandukanye hano mu Rwanda ndetse bakunze gukoresha cyane imbuga za interinet zitandukanye zirimo , Instagram , Snapchat .

Davido yaje kugwa ku rubyiniro ubwo yaragiye kuririmba

Umuhanzi Davido ubwo yajyaga ku rubyiniro yaje kwikubita hasi ubwo yategwaga n’ ingazi ya nyuma atigeze akandagiraho nyuma akaza kubyutswa n’ abashinzwe umutekano mu gitaramo rwagati .

Igitaramo kitabiriwe n’ ibyamamare bidandukanye byo mu Rwanda

Igitaramo cya Davido kitabiriwe n’ abahanzi nyarwanda batandukanye barimo abanyamakuru, abajyanama b’ abahanzi , ndetse nabandi bafite aho bahuriye na muzika nyarwanda .

Davido yatahanye mu imodoka imwe na Kate Bashabe

Ubwo Davido yasozaga igitaramo haje kujyenda hacicikana amashusho yerekana uburyo umuhanzi Davido yatahanye mu modoka imwe nuyu munyamideri ukomeye hano mu Rwanda ndetse benshi baziho kugira ibikorwa bitandukanye birimo amaduka akomeye acuruza imyenda y’ igitsina gore .

Imyambarire ya Davido yanenzwe na benshi

Umuhanzi Davido yaje kunengwa bikomeye kubwo kwambarira ipanaro munsi y’ ikibuno ndetse no kugaragaza umwenda yambariyeho imbere , icyaje gutangaza benshi n’ukuntu yaririmbaga ateruye ipantaro kandi babona yambaye umukandara uyifashe kugirango itagwa .

Bamwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyimpinga bahagaragaye

Bamwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga mu bihe bya hise bagaragaye muriki gitaramo cya Davido .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa