skol
fortebet

Imyambarire ya Young Grace ateruye amajerekani yatumye bamubwira ko iri gukanga abavomyi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Abayizera Grace uzwi mu muziki nka Young Grace ni umwe mu baraperikazi bagezweho mu mujyi wa Kigali.Uyu mugore w’umwana umwe ahorana udushya ndetse ni umwe mubahanzi bakunda ifoto cyane,aho kuri iyi nshuro yakoze ibisa no gushotorana.

Sponsored Ad

Grace yagaragaye mu myambaro idasanzwe, aho yabonetse ateruye amajerekani abiri bigaragara ko avuye kuvoma.Nubwo uyu mugore bigaragara ko avuye kuvoma hari abantu benshi batigeze bemera ko aya majerekani arimo amazi.

Uwitwa Onesphone Habimana ati “Uratubeshya izo njerekani uteruye nta mazi arimo kuko ntiwabibasha.”Jean Pierre Bigirimana nawe ati “Iyi myambarire ikanga abavomyi”.Kuri ubu uyu muhanzi Young Grace ari kwamamaza indirimbo ye nshya yise “Umukire”.

Grace ni umwe mu baraperikazi bakunzwe cyane mu njyana ya hip hop mu bakobwa.Abayizera ubu ni umubyeyi w’umwana umwe yise “Amata Diamante”, uyu mwana amaze kugira umwaka umwe n’igice.

Tubibutse ko kuri Saint Valentin aribwo uyu muhanzikazi yashyize hanze amafoto agaragaza impano yahawe n’umukunzi we mushya, gusa akomeza kumugira ibanga.

Abayizera Grace yamamaye cyane mu Rwanda mu njyana ya Hip hop, yamenyekanye ubwo yakoreraga umuziki we mu karere ka Musanze, nyuma yaje kuza i Kigali naho arakundwa kubera imiririmbire ye.

Kuri ubu Grace ni umubyeyi w’umwana umwe, yise Amata Anca Ae’eedah Ai yahaye akabyiniriro ka Diamante.

Grace aheruka gushyira hanze indirimbo yise UMUKIRE, kuri ubu afite ikiganiro atambutsa ku rubuga rwa youtube yise “Single Mother Vibe” aho aganiriza abagore babyaye bagahura n’ubuzima bubakomereye.






Ibitekerezo

  • Ariko uyu Mukobwa aba akeneye kugera kuki? Ese har’umuntu muzima uhora mur’ibi uyu mugore ahora mo, yagiz’atya ashyuka umwana wabandi batanangana amuter’inda aba amukwije mu binyamakuru ngo yanze kumufashya kurer’umwana, Mbere yaho ngo yari yabonye umuzungu da! buri munsi mu binyamakuru ngo Umugabo, umusore, umuzungu, Abo Bose bamuryaga biherereye bwacya akabatangaza ku binyamakuru, none byamuyobeye n’imyenda ari kuyikura mo yereka abavomyi n’ababa babandi batamenyereye ibiteye isoni, Ariko ubanza nawe ubwe azi ko atujuje ubwiza,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa