skol
fortebet

Imyiyereko y’ubwiza y’abana b’abakobwa batarengeje imyaka 5 yateje ururondogoro mu bantu kubera imyambaro bagiye babambika[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 02, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Muri iki gihe tugezemo, ababyeyi bakora uko bashoboye kose bakigisha abana babo ibijyanye n’indangagaciro na kirazira,ariko bikaba iby’ubusa kuko abana bafite ahandi bigira imico itandukanye,harimo nka za televiziyo, imbuga nkoranyambaga n’ibindi bituma bamenya ibyo batagakwiye kumenya ndetse n’ibyo bakwiye kumenya bakabimenya hakiri kare.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru rero turagaruka ku kuba abana bo mu Bushinwa batarengeje imyaka itanu baremerewe kujya kwerekana imideri mu myenda benshi bita sexy cyangwa se Bikini, ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko mu bana bose bakoze iyi myiyereko nta n’umwe wari urengeje imyaka 5 y’amavuko.

Abantu bakibona amafoto y’aba bana akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga banenze bikomeye imyambarire yabo na dore ko bakiri na bato badakwiye kwiyerekana bambaye utwenda tugaragaza imiterere yabo.

Umwe mu bababajwe nabyo yanditse kuri Twitter ye ati ”Sinumva ukuntu abana nk’aba bakiri bato bakoreshwa ibintu nk’ibi”.Mugenzi we yahise avuga ati ‘Ariko ntacyo bitwaye ndabona ari byiza”.

Undi yagize ati ”Nahitamo ko umukobwa wanjye yigaragura mu
byondo aho kugira ngo yambare bikini ashimishe rubanda”
.Undi nawe yavuze ati ”Mbaye mfite umwana w’umukobwa sinamwemerera gukora ibi bintu”.

Nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru
cyita ku buzima bw’abana cyitwa Paediatrics kibisobanura, imbuga nkoranyambaga
zirimo amakuru menshi ashobora kugirira nabi abana. Kandi kubw’impamvu nziza,
hariho imbogamizi ku rubuga zishobora no guhungabanya ubuzima bw’umwana muto.

Byongeye kandi, imyiyereko nk’iyi ishobora gukururira abana bakiri bato mu
kwitwara nk’abakuze kandi bakiri bato ndetse bakishora mu ngeso z’ubusambanyi.

REBA HASI AMAFOTO:





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa