skol
fortebet

Indirimbo Abana b’Afurika ya Kayitare Wayitare Dembe igiye gusubirwamo mu buryo bugezweho na Producer ufite ibigwi mu muziki[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Wayitare Dembe wamamaye mu ndirimbo yakunzwe n’abanyarwanda batari bake izwi nka ABANA B’AFURIKA agiye kuyisubiramo mu buryo bugezweho ku bufatanye na Producer Patrick SLY nubundi wayimukoreye mu buryo bw’amajwi n’ibicurangisho.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira,nibwo umuhanzi Kayitare Wayitare yagiranye ikiganiro kirambuye na Producer SLY utuye mu gihugu cy’Ubwongereza,bakaba barifashishije uburyo bwa SKYPE bavugana,aho bagiranye ikiganiro kitari gito bibukiranya ibihe byiza bagiye bacananamo n’ibibi bagiye bahuriramo nk’umuntu baherukanaga kubonana nyuma y’imyaka 13 nkuko uyu muhanzi Kayitare yabitangarije ikinyamakuru UMURYANGO.

Patrick Sly niwe ugiye gusubiramo indirimbo Abana b’Afurika ya Kayitare Wayitare Dembe

Muri icyo kiganiro kandi bakaba bumvikanye ko bazasubiramo indirimbo ABANA B’AFURIKA mu buryo bugezweho kuko abanyarwanda batari bake bagiye babisaba uyu muhanzi mu biganiro bitandukanye yagiye akora,kuko nubundi Patrick SLY ari nawe wayikoze mu mwaka w’2003.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri Patrick SLY ufite ibigwi bitoroshye mu muziki nyarwanda,harimo nko kuba nta ndirimbo yigeze akora ngo ibure gukundwa,ikinyamakuru UMURYANGO twavuganye nawe twifashishije Whatsapp Video Call,maze adusangiza kuri bimwe mu bigwi bye na zimwe mu ndirimbo yakoze zigakundwa abantu nanubu batari baramenya uwazikoze.

Ubundi Patrick SLY yatangiye iby’umuziki ryari?

Patrick SLY yatangiye ibyo gukora umuziki mu mwaka w’1999,abitangirira i Kigali kuri Christus i Remera,nyuma mu mwaka w’2004 aza gushinga inzu ye itunganya umuziki yitwaga KIRURU NINE NINE RECORDS ’K 99 Records’,nyuma yaje kubona umuzungu umwishyurira kubyiga Online,maze akazajya abyiga ari nako akorera abahanzi nyarwanda batandukanye indirimbo zitari nkeya zagiye zikundwa n’abatari bake.

Patrick Sly afite ibigwi bikomeye mu muziki nyarwanda

Mu mwaka wa 2007 nibwo Patrick SLY yagiye kongera ubumenyi i Burayi mugihe kingana n’imyaka 2,yaje kubona impamyabumenyi maze ajya kuba mu gihugu cy’Ubwongereza we n’umuryango we,ndetse naho ngo akaba yarakomeje ibikorwa bye byo gutunganya indirimbo z’abahanzi kuko ubu ahafite Inzu itunganya umuziki,gusa ubu ari gukorana cyane n’abahanzi bo mu Bwongereza bitewe nuko ari bo bamucururiza bitewe n’ururimi rw’icyongereza baririmbamo.

Ese ni nk’izihe ndirimbo zakunzwe yagiye akorera abahanzi nyarwanda?

Nkuko twatangiye tubibabwira,Patrick SLY ni umwe mu bafite ibigwi bikomeye mu muziki nyarwanda,ndetse akaba yarakoze n’indirimbo zitandukanye zatumye bamwe mu bahanzi baba abo baribo ubu ndetse nawe zigatuma izina rye ribyibuha.

Aha twavuga nka Mibirizi Remix ya Munyeshoza ndetse Album ye yose ya mbere niwe wayikoze,Abana b’Afurika ya Kayitare Wayitare Dembe,Urukumbuzi ya Mani Martin,Murekatete ya Alain Mukuralinda,Album ya mbere ya Richard Gendahayo,Contre Succe ya Dr. Claude,Kura kuripa ya Nziza Desire,Christmas ya Tolerance Muzika bafatanyije na Antonio nizindi,Patrick SLY yavuze ko nubwo yakoze izi ndirimbo atari mu bihe byiza kuko yari afite abamurwanyaga biganjemo abo babanaga.

Ni Iki Patrick SLY yibukira kuri Kayitare Wayitare Dembe n’Ibyo amushimira atandukanyeho n’abandi bahanzi nyarwanda?

Nyuma yo kubona Kayitare Wayitare Dembe ibyo yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook ko agiye gusubiramo indirimbo ABANA B’AFURIKA abifashijwemo na Patrick SLY,twifuje kumenya niba koko aya makuru ari yo babyumvikanyeho,maze aduhamiriza ko ari byo ndetse ko agiye gushaka uko aza mu Rwanda bakayisubiramo,yabona bigoranye bakifashisha ikoranabuhanga.

Kayitare Wayitare Dembe ni kenshi bagiye bamusaba gusubiramo mu buryo bugezweho indirimbo Abana b’Afurika

Patrick SLY nk’umuntu wabanye cyane na KAYITARE WAYITARE DEMBE ndetse akanamukorera indirimbo yamugize uwo ari we ubu,yadusangije ku byo yibukiraho uyu muhanzi,aho yavuze ko icyo amwibukiraho ari umuntu ugira umutima mwiza,uhora akeye ku mutima bikagaragara no mu maso ndetse n’uburyo yagiraga umurava no kuba ataramugoraga mugihe cyo gukora indirimbo akamwumva.

Hanyuma mubyo amushimiraho avuga ko yari atandukaniyeho n’abandi bahanzi b’icyo gihe,nuko ngo iyo yagiraga akabazo kajyanye n’imibereho yamwiyambazaga,nawe ntakuzuyaza akamufasha.Ndetse akaba yongeyeho ko Kayitare Wayitare Dembe afite injyana ye yihariye mu miririmbire n’ijwi rye ryatumaga bari baramwise ’SAUTI YA AFURIKA’,hanyuma amushishikariza kuyigumaho gusa agashaka uburyo yayijyanisha n’ibigezweho.

Patrick SLY Asoza

Yasabiye Kayitare gukomeza kurangwa n’igikundiro bitewe nuko ngo kera iyo yageraga kuri Studio abahanzi yahasangaga bose baramwishimiraga cyane SLY bikamutangaza,ndetse ashima n’urwego ubu muzika nyarwanda igezeho bitewe nuko ngo ubu haje abana bazi kuririmba bafite amajwi meza cyane yagereranyije n’ay’Abamarayika.

Indirimbo Abana b’Afurika ya Kayitare Wayitare Dembe yarakunzwe cyane n’abanyarwanda batari bake

Twabibutsa kandi ko Patrick SLY ari we wayoboye Itsinda yacurangagamo ryitwaga Tolerance Muzika ubwo ryacurangiraga Mr. Nice na Dr. Jose Chameleone baza mu Rwanda bwa mbere.

REBA HASI INDIRIMBO ’ABANA B’AFURIKA’ BAGIYE GUSUBIRAMO MU BURYO BUGEZWEHO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa