Indirimbo ebyiri za Davido ziri muzikunzwe cyane muri Africa n’iya Olamide ndetse na 9Ice zaciwe ku mateleviziyo yo muri Nigeria(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditwe na: Martin Munezero 27 August 2017 Yasuwe: 1099 0

Leta ya Nigeria yahagaritse zimwe mu ndirimbo ziri guca ibintu muri iyi minsi ku mugabane wa Africa z’abahanzi nka Davido, Olamide na 9ice, izishinjwa gusakaza umuco w’ubusambanyi, kwigisha abantu kunywa ibiyobyabwenge n’indi mico itarahabwa intebe muri iki gihugu.

Indirimbo “Living Things” ya 9ice iri muzaciwe ku mateleviziyo yo muri Nigeria.

Ikigo gishinzwe kugenzura isakazamashusho n’itumanaho muri Nigeria (National Broadcasting Commission (NBC) nicyo cyatanze itegeko ryo guca burundu indirimbo enye arizo: “Wo” ya Olamide ari nayo yari aherutse gushyira hanze, “Fall” ya Davido n’iyitwa “If (Remix)” iri mu zikunzwe cyane uyu mwaka, n’indi yitwa “Living Things”ya 9ice.

Ikinyamakuru Premium Times gitangaza ko NBC yasohoye itangazo ryamagana izi ndirimbo ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2017, nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima yari iherutse gutangaza ko yanenze bikomeye ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “Wo” ya Olamide kuko butiza umurindi abanywi b’itabi.

Mu guhagarika iyi ndirimbo, Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura isakazamashusho n’itumanaho muri Nigeria bwatangaje ko “Olamide yamamaje ikoreshwa ry’itabi binyuranye na gahunda ya leta yo kubuza abantu kurinywera mu ruhame.”

Olamide indirimbo ye ‘Wo’ yagaritse ishinjwa kwigisha abantu kunywa itabi.

Leta ya Nigeria iherutse gutangiza ubukangurambaga bwigisha abaturage ibibi byo kunywera itabi mu ruhame. Ubu umuturage ufashwe anywera itabi mu ruhame muri Nigeria acibwa N50,000 cyangwa igifungo cy’amezi atandatu.

Usibye indirimbo ya Olamide yatanzweho ibisobanuro mbere y’uko ihagarikwa, izindi enye ziri mu zahawe akato ntihasobanuwe impamvu yatumye leta izifatira ibihano.

Indirimbo ebyiri za Davido zirimuzikunzwe cyane muri Africa zaciwe ku matelevisiyo yo muri Nigeria

Izi ndirimbo ziciwe nyuma y’uko mu minsi yashize Minisitiri w’Itumanaho n’Umuco muri Nigeria, Lai Mohammed aherutse gutanga itegeko ko nta muhanzi n’umwe wo muri Nigeria wemerewe kujya gufatira amashusho y’indirimbo mu mahanga, aho yavuze ko byibuze 75% byamashusho bagomba kuyafatira mu gihugu.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Eddy Kenzo ngo azwi cyane kurusha Perezida Museveni na Idi Amin...

Edrisa Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo akaba umuhanzi wubatse izina mu...
19 September 2017 Yasuwe: 828 0

Meddy ntiyiteguye gusaba imbabazi umuryango wa nyakwigendera Canjo...

Ngabo Medard Jirbert wamamaye nka Meddy yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka...
19 September 2017 Yasuwe: 2340 0

Byemejwe ko Ingabire Habibah ahagararira u Rwanda muri Miss Supranational...

Ingabire Habiba w’imyaka 20 y’amavuko waranzwe no gutukana nyuma yo...
19 September 2017 Yasuwe: 839 0

Knowless yavuze ku gushaka abashoramari kugirango bakoreshe isura...

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement, yahakanye yivuye inyuma...
18 September 2017 Yasuwe: 7951 0

Amafoto agaragaza Diamond ari mu buriri bumwe n’undi mugore

Amafoto agaragaza umuhanzi Diamond aryamanye n’umunyamideli Hamisa Mobetto...
18 September 2017 Yasuwe: 2388 0

Uwase Belinda wahatanye muri Miss Rwanda 2017 agiye gukora ubukwe

Umukobwa witwa, Umutoni Uwase Belinda, wabaye muri 15 bahataniraga ikamba...
18 September 2017 Yasuwe: 3511 0