skol
fortebet

Indirimbo ‘Malwede‘ abantu babyina bitura hasi irimo guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa indirimbo yitwa ‘Malwede‘ ituma abantu bitura hasi mu gihe barimo kuyibyina.

Sponsored Ad

Kuva kuwa 3 w’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye harimo gukwirakwizwa indirimbo y’umuhanzi witwa King Monada mu ndirimbo ye yise ‘Malwede‘ ikomeje gutungura abantu kubera uburyo ibyinwamo.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo kwifata amashusho bashyizemo iyi ndirimbo aho harimo amagambo akubiye muriyi ndirimbo avuga ati “Niba unshakaho urukundo (untereta)Ntuzakinishe ibyo kuruhagarika (kuko)Mfite uburwayi (Kuko) Nuramuka uruhagaritse, bizanzanira uburwayi buhishe buturutse kure.”

Mfite uburwayi bwo kwitura hasi(gushonga) Mfite uburwayi bwo gushonga Uburwayi byanjye bufite inkomoko (imizi) mu urukundo cyangwa se ruva ku urukundo.”

Ubu akaba ari ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo aho umusore yashatse kwerekana ko umukobwa bakundana aramutse amubwiye ko atamukunda ko byamuhungabanya umutima [ yarwara indwara y’umutima ]akagwa.

Iyi ndirimbo yaje nanone no kwifashishwa n’abakinnyi ba Rayon Sports barimo Yannick Mukunzi ,Bonfils aho bagaragaye barimo kujya bikubita hasi bishimira intsinzi.

Muyandi mashusho yaciye ibintu harimo bamwe mu banyeshuri bo mu Rwanda bagaragaye barimo kuyibyina bikubita hasi ndetse n’abandi bakobwa batandukanye bo mu Rwanda ndetse no hanze y’umupaka nyarwanda.

Dore Ubusobanuro bw’iyi ndirimbo ‘Malwede‘ ya King Monada.

Niba unshakaho urukundo (untereta)
Ntuzakinishe ibyo kuruhagarika (kuko)
Mfite uburwayi
(Kuko) Nuramuka uruhagaritse, bizanzanira uburwayi buhishe buturutse kure,

Mfite uburwayi bwo kwitura hasi(gushonga)
Mfite uburwayi bwo gushonga
Uburwayi byanjye bufite inkomoko (imizi) mu urukundo cyangwa se ruva ku urukundo

Nunsha inyuma nzashonga
Ndetse nutampa amafranga nabwo nzashonga
Nutagaruka murugo nabwo nzashonga
Nuzimya tekephone yawe nabwo nzashonga
Umukunzi wawe wibanga nakwitaba(ku phone) nzashonga
Mbese nunsha inyuma nzashonga
Mfite uburwayi bwo kwitura hasi(gushonga)


King Monada ubusanzwe yitwa Steven Khutso Kgatla ni umuhanzi w’imyaka 24 y’amavuko aho akomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu gace kitwa Tzaneen .Zimwe mu ndirimbo yakoze zigakundwa harimo O nyaka mo, Lalalelile, Molamo, Ska bhora moreki, Bjala ke dilo tsaka, Melomo ya batho, O Waka DJ, Di Danone, Distance ndetse na Ere ko botse ka nna.Yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo [best sepedi artist,best male artist and entertainer of the year].

Umuhanzi King Monada waciye ibintu

Ibitekerezo

  • Ibi byose byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Ibibi bisigaye byitwa ko aribyo byiza.Abantu basigaye baca ipantaro zabo,ngo bigezweho.Gusambana bisigaye byitwa "gukundana".Iyi ni iminsi y’imperuka koko.Iyi si ikeneye impinduka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
    Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Dushake imana mbere yuko uwo munsi uteye ubwoba uza.
    Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake cyane imana,twe guheranwa n’ibyisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa