Indirimbo nyandagazi irimo ubusambanyi yatumye umuhanzikazi Rosa Ree ahagarikwa na leta ya Tanzania

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 15 November 2019 Yasuwe: 4016

Abategetsi bo muri Tanzania bahagaritse umukobwaukora injyana ya Rap witwa Rosa Ree ngo ntazongere gukora ibitaramo mu gihe cy’amezi atandatu, kubera videwo y’indirimbo aherutse gusohora "yarenze ku muco w’igihugu".



Urwego rugenzura abahanzi muri Tanzania ruzwi nka ’Baraza la Sanaa la Taifa’ (BASATA), rwongeyeho ko iyo ndirimbo yitwa ’Vitamin U’ yarenze ku mabwiriza yarwo.

Uwo muhanzi agaragaramo ari kumwe na Timmy Tdat, umusore bakundana na we w’umuhanzi wo muri Kenya.

Iryo hagarikwa rivuze ko Rosa Ree atazanemererwa gukora ibitaramo hanze y’igihugu kandi ko agomba kuriha amande y’amadolari 870 y’Amerika, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen kitegamiye kuri leta.

Onesmo Kayanda, umuyobozi w’agateganyo w’urwego rwa BASATA, yavuze ko basanze uwo ’muraperi’ yarakoze amakosa abiri, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen.

Ati:

"Twatumije Rosa Ree tugira ibyo tumubaza. Urwego [rwacu] rwamusanganye amakosa yiyongera ku gutangaza ibintu nyandagazi ku rubuga rwa internet".

"Irya mbere, nta na rimwe yigeze azanira BASATA umushinga w’indirimbo ye ngo ugenzurwe.

"Irya kabiri ntabwo yakoranye kontaro n’umuhanzi w’umunyamahanga bakoranye indirimbo nkuko biteganywa n’amategeko".

Videwo ya mbere y’iyo ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa YouTube, yaje gukurwaho kubera ko "ibiyirimo ari nyandagazi", nkuko bitangazwa n’urubuga rwa Nairobi news rwo muri Kenya.

Indi videwo y’iyo ndirimbo urwo rubuga ruvuga ko yari "isukuye", yashyizwe kuri internet mu cyumweru gishize, ubu imaze kurebwa inshuro zigera ku 180,000.

Iyo videwo imara iminota itatu gusa ibice bimwe byayo birahishwe.

Mu mwaka ushize, urwego rwa BASATA rwahannye umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo kubyina indirimbo yari yaraciwe kuko igaragaramo ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Iyo ndirimbo yitwa "Mwanza" irimo ijambo ry’Igiswayile risobanura umuntu "ushaka cyane gukora imibonano mpuzabitsina", ndetse ababyinnyi bakagaragara bigana icyo gikorwa.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Akiwacu Colombe yatatse bikomeye mugenzi we Miss Umunyana...

Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ufite ubunararibonye mu irushanwa...
6 December 2019 Yasuwe: 1487 0

Ngo Katy Perry yabuze amafaranga nyuma yo kwimura ubukwe bwe

Abanyamerika bibeshye ku mpamvu Umuhanzikazi Katy Perry yimuye umunsi yari...
6 December 2019 Yasuwe: 831 0

Miss Nimwiza Meghan yamuritse umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu gice...

Miss Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss...
5 December 2019 Yasuwe: 829 0

Davido yerekanye umuringa uriho igihanga cy’umwana yaguze akayabo...

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido yaguze umuringa...
4 December 2019 Yasuwe: 3227 0

Meddy yabonye ikiraka cyo kwamamaza muri Seychelles

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika,...
4 December 2019 Yasuwe: 1392 0

Miss Nimwiza Meghan yishimiwe bikomeye na Miss Nyekachi Douglas wo muri...

Miss Nimwiza Meghan uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2019...
4 December 2019 Yasuwe: 2049 0