Indirimbo y’umurundi Meddy yasubiyemo ishobora gutuma anjyanwa mu nkiko

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 September 2017 Yasuwe: 3228

Umuhanzi Ngabo Medal Jobert wamenyekanye nka Meddy ubu ari mu mazi abira aho ashobora kujyanwa no mu nkiko azira gusubiramo indirimbo y’umurundi atabiherewe uburenganzira mu gitaramo aherutse gukorera muri Golden Trip I Nyamata.

Umuhanzi Meddy uherutse gukorera igitaramo muri Golden Trip i Nyamata uyu muhanzi akaba yaragaragaye ku rubyiniro asubiramo indirimbo y’umurundi yitwa "Ntacica nk’irungu" ya Canjo Amissi,ibi bikaba bishobora gutuma ajyanwa mu nkiko kubera gusubiramo iyi ndirimbo atabifitiye uburenganzira.

Nkuko ishyirahamwe ry’Abahanzi mu Burundi ryitwa Union des Artistes pour le Changement ryabitangaje ,rikaba rivuga ko ritishimiye uburyo Meddy yasubiyemo indirimbo ya Nyakwigendera Canjo Amissi izwi nka’’Ntacica nk’Irungu’’ atabanje kubisabira uburenganzira.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe, yagize ati “Ntitwanze ko musubiramo indirimbo z’abakera mu kuziha agaciro zisanzwe zarihaye, ariko namwe mubanze musabe uruhushya benezo cyangwa niba batakiriho murusabe abo mu miryango yabo,bityo habe kubahana no kubaha iby’abandi bahanga.Ishyire mu mwanya w’umwana wa Canjo Amissi iyo aba ari muri icyo gitaramo akabona uburyo umuntu akorera amafaranga akoresheje amateka y’indirimbo ya se ?”

Umuyobozi w’iri shyirahamwe,witwa Cedrick Bangy yanenze imyitwarire ya Meddy ,abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook aho yanavuze ko baramutse babonye uburenganzira buvuye mu muryango wa Canjo Amissi bajyana Meddy mu nkiko zo mu Rwanda cyangwa mu Burundi.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana wa Beyonce na Jay Z yatewe ubwoba n’amashusho ya nyina ari kubyina...

Umwana wa Beyonce na Jay Z witwa Blue Ivy w’imyaka 6 yatunguwe n’amashusho...
21 June 2018 Yasuwe: 1711 0

Umuhanzi Christina Aguilera yifotoje yambaye ubusa hejuru mu rwego rwo...

Umuhanzi uzwi cyane Christina Aguilera uzwi cyane mu njyana ya pop yifotoje...
21 June 2018 Yasuwe: 780 0

Sat-B mu buryohe bw’urukundo n’umukobwa bakundanaga nyuma akaza kumukatira mu...

Umuririmbyi w’umurundi Sat B kuri ubu ari muburyohe bw’urukundo n’umukobwa...
21 June 2018 Yasuwe: 1613 0

Zari yitabajwe mu marushanwa yo gutora Nyampinga wa Uganda ’Miss Uganda...

Zarinah Hassan ukunze kwiyita Zari The Boss Lady yashyizwe mubagize akanama...
21 June 2018 Yasuwe: 1031 0

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda yatunguranye yiyambika ubusa nk’uko yavutse...

Isimbi Sylivine ni umukobwa w’umunyarwandakazi ukunze kwigaragagaza...
21 June 2018 Yasuwe: 2940 2

ShaddyBoo umwe mu babyeyi bo mu Rwanda bakomeje kuvugisha abagabo batari...

ShaddyBoo nyuma yo gutandukana na Meddy Saleh akomeje kubuza abagabo...
20 June 2018 Yasuwe: 4267 0