skol
fortebet

Indirimbo ya Bruce Melodie ‘ABU DHABI’ yongeye ikora akantu muri Kenya

Yanditswe: Wednesday 24, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Icyamamare mu ruhando rwa muzika mu Rwanda’Bruce Melodie’, indirimbo ye yongeye kwishimirwa n’umunyamakurukazi ukomeye muri Kenya,maze amarangamutima ye atuma yumva atabyihererana ko yasangiza abandi iyi ndirimbo iri kumunyura muri iki gihe.

Sponsored Ad

Umunyamakurukazi Agnes Nonsizi usanzwe ukora ibijyanye n’imyidagaduro kuri televiziyo ikomeye ya Citizen yo muri Kenya, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasangije abamukurikira indirimbo Abu Dhabi,maze avuga ko atazi uburyo yakumvamo iyi ndirimbo ahamya ko Bruce Melodie yakoze indirimbo nziza.

Mu rurimi rw’icyongereza yagize ati ‘‘How am I hearing this song now? Bruce Melodie this is such a beautiful song.’’Tugenekereje mu rurimi rw’Ikinyarwanda yagize ati‘‘Uburyo ubu ndikumvamo iyi ndirimbo!! Bruce Melodie iyi ni indirimbo nziza cyane.’’

Ubundi iyi ndirimbo Abu Dhabi ya Bruce Melodie yasohotse tariki ya 20 Ugushyingo 2020 ku rubuga rwe rwa YouTube,imaze kurebwa n’abantu bangana na Miliyoni 1,630,011 views ubwo twakoraga iyi nkuru.

Tubibutse ko ataribwo bwa mbere uyu muhanzi w’umunyarwanda umaze kugira indirimbo nyinshi zirimo Henzapu, Saa Moya, Katerina, n’izindi zakunzwe yewe bimwe mu byamamare bitahwemye kugenda binayisubiramo.

Aha twavuga nk’abantu bagiye bayisubiramo barimo nka Zuchu ubarizwa muri Wasafi kwa Diamond Platnumz,wigeze kugaragara nawe ari kuririmba indirimbo ‘Katerina’, kuko no mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 indirimbo yitwa Katerina yagiye ikora kuri bamwe ku mutima bikarangira bisanze bari kuyiririmba ndetse banayibyina barimo n’abayobozi n’abaguverineri ba Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa