skol
fortebet

Indirimbo zanjye zimaze kubaka ingo nyinshi nanjye urwanjye ni vuba –King James

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

King James yavuze ko iminsi yo kubaka urugo rwe agashaka umugore ko yegereje.

Sponsored Ad

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James mu muziki nyarwanda yavuze ko indirimbo ze zimaze kubaka ingo nyinshi gusa kur ubu nawe imyiteguro yegereje kugirango nawe yubake urwe ave mu mubare w’abasiribateri batuye mu mujyi wa Kigali .

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na X Large Tv ubwo yabazwaga impamvu atajya yerura ngo avuge igihe azakorera ubukwe mu gihe indirimbo ze zifashishwa akenshi zubakwa ingo zabandi maze mu magambo asubiza ko buri imyiteguro irimbanyije.

Yagize ati” Nanjye urwanjye ruri imbere .. ruraje [Abajijwe niba afite afite umukunzi] yasubije ko buri kimwe ari gushakisha kuva kuri zeru”

Yakomeje avuga ko indirimbo ye nshya igitekerezo ishingiye ku bitekerezo by’abandi bitewe n’uburyo bahura n’abakobwa bagahita bagira ibitekerezo byo gukundana nabo. Yaboneyeho no kuvuga ko bitamubayeho gusa biba ku bandi .

Twakwibutsa ko King James ari umwe mu bahanzi nyarwanda batajya bavuga ku nkundo zabo gusa amakuru agera k’ UMURYANGO avuga ko uyu musore afite umukunzi ndetse kuri ubu asigaye yubatse ahazwi nko ku Ruyenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa