skol
fortebet

Inkumi Platini yabenze yongeye kumwibuka ku isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2017

Sponsored Ad

Samantha Uwase Ghislaine wabaye Miss CBE 2012 yandikiye Platini Nemeye wo muri Dream Boys amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.Aba bombi babanye mu rukundo rutarambye ndetse ibyabo ntibyavuzwe cyane mu itangazamakuru.
Uyu mukobwa yamaranye mu rukundo igihe kitari kinini na Platini kuko nyuma baje gutandukana, Platini yisangira inshuti ya Samantha ariwo Diane Ingabire nawe waje gufata umwanzuro wo kubenga uyu musore akisangira, Rutayisire Fiston.
Urukundo rwa Platini na Diane (...)

Urukundo rwa Platini na Diane rwarashyushye cyane nderse rumenyekana ahantu hose kubera amagambo aba bombi bandikiranaga binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram,kugeza ubu ibyabo babishyizeho akadomo.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Nzeri 2017, ubwo Platini Nemeye yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Samantha yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko yamaza kwiyakira aho asiga yita Platini umuvandimwe (brother from another mother).

Yagize ati “Isabukuru nziza muvandimwe wanjye.Ndakwifuriza ibyiza gusa mu buzima kandi ukomeje uhirwe mu byo watangiye.”Platini nawe yahise amusubiza agira ati: “Urakoze cyane mushiki wanjye mwiza, ubuzima bwiza kuri twese.’

Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2013 nibwo Uwase Ghislaine Samantha, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Icungamutungo (CBE-College of Business and Economics) 2014. Yagaragiwe n’ibisonga bibiri, Fabiola Fernandes Akazuba na Isimbi Amandine wabaye igisonga cya kabiri.

Kuwa Kane tariki ya 30 Mutarama 2014, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza yahoze yitwa SFB, bwatangaje ko Uwase Ghislaine Samantha yambuwe ku mugaragaro ikamba rya Nyampinga w’iri shuri nyuma y’uko yari yafashwe akora amanyanga mu bizamini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa