skol
fortebet

Inkumi y’ikimero niyo igiye gushyira ku rupapuro urugendo rw’ubuzima bwa Kayitare Wayitare Dembe[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekanye ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe ari kwandikwaho igitabo kivuga ku rugendo rw’ubuzima bwe.

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Batamuriza Assumpta Maya yatangiye kwandika igitabo kivuga ku buzima umuhanzi Kayitare Wayitare Dembe yanyuzemo,guhera mu mwaka w’1959 ubwo umuryango we wahungiraga mu gihugu cya Uganda bakahaba nk’impunzi,iki gitabo akazagifashwamo n’umunyamerikakazi nawe ufite amazina ya Maya UO.

Assumpta umukobwa watangiye kwandika igitabo kivuga ku buzima bwa Kayitare Wayitare Dembe

Iki gitabo batifuje guhita batangaza izina bagihaye,biteganyijwe ko uyu mukobwa w’umunyarwandakazi uzwi ku izina rya Maya kizamutwara imyaka igera kuri itatu kugira ngo abe akirangije,kuko ngo bizamutwara kunyura munzira zitandukanye akusanya amakuru kuri uyu muhanzi.

Maya UO Umunyamerikakazi ugiye gufatanya na Assumpta kwandika igitabo kuri Kayitare

Muri izo nzira Maya avuga azanyuramo akusanya amakuru,harimo nko kujya mu bihugu bitandukanye uyu muhanzi Kayitare Wayitare Dembe yagiye abamo kuva akiri muto mu w’1981, kugeza agarutse mu Rwanda mu Ukwakira mu mwaka w’1994.

Maya akomeza yavuze ko iki gitabo gishobora kuzarangira kibatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 20,ngo bitewe nuko hazabaho gutega indege berekeza mu bihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo ’EAST AFRICA’ uyu muhanzi yagiye abamo,ndetse no kuba bazajya bakodesha muri Hotel n’ibindi.

Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi yavuze ko kandi ko ashobora no kuzifashisha abandi banditsi b’ibitabo babifitemo izina hano mu Rwanda,aho yatanze urugero nka Nsanzabera Jean de Dieu,kuko ngo amwemera nk’umwanditsi w’umuhanga.

Assumpta na Kayitare Wayitare Dembe

Maya akomeza yavuze ko impamvu yahisemo kwandika igitabo kuri Kayitare Wayitare Dembe,ari ukubera ko yabyirutse yumva ibigwi bye ndetse bigatuma akura amufata nk’umuntu w’intangarugero kuri we,ndetse anavuga ko hari byinshi yagiye amwigiraho nko kudacika intege ku ntego,no guca bugufi kuri buri wese,bityo ngo ntiyaterwa ipfunwe no kuba yamwita Hero ’Intwari’.

Batamuriza Maya Assumpta akaba ari umwe ba bahagarariye Interconnect Justice ’ICJ’ mu Rwanda,umuryango mpuzamahanga ufite ikicaro muri Amerika,aho ubu bari gukora kuri Panafricanism.

Kayitare Emmanuel yamenyekaniye ku izina rya Kayitare Wayitare Dembe akaba yaramenyekaniye mu ndirimbo nka ’Abana b’Afurika,East Africa,Mujye mukundana Rubyiruko n’izindi’..Ubu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo ’ANITA,FATA KUMANO na Slay Queen’ zose akaba yarazisohoranye n’amashusho yazo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa