skol
fortebet

Inkumi yanyongeye ikibuno kuri Ykee Benda abantu barumirwa [ AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ykee Benda yakorewe igitaramo mu kabyiniro ka Club Ammnesia maze umukobwa kubera kwishimira ibihangano bye amubyinira amunyongeraho ikibuno mu buryo budasanzwe.

Sponsored Ad

Umuhanzi Ykee Benda umwe mu bahanzi bakunzwe muri Uganda kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Gicurasi 2018 ,nibwo yakoze igitaramo yari yatumiwemo mu kabyiniro kazwi ku izina rya Club Ammnesia muri Uganda , igitaramo cyari kitabiriwe n’ingeri zitandukanye zigajyemo urubyiruko rwinshi.

Muri iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa 9pm bamwe mu bafana be bashimishijwe n’uburyo yabaririmbiye gusa bizihirwa birenzeho ubwo yabaririmbiraga indirimbo ye yitwa ‘Super Man’ maze umwe mu bakobwa bamukunda niko kuvayo atangira kumuzungurizaho ikibuno mu buryo budasanzwe , ibintu byatunguye abari baje kwihera ijisho uyu muhanzi bitewe n’ imbyino uyu mukobwa yagaragaje .

Twakwibutsa ko ubusanzwe Ykee Benda ari umwe mu bahanzi bubatse izina mu gihe gito muri Uganda aho yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye hano mu Rwanda zirimo Nipe yakoranye na Urban Boys , Muna Kampala , Kyenkyebula ndetse n’ izindi zitandukanye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa