skol
fortebet

Inkumi yavuye mu idini rya Islam ikurikira Dominic Nic

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Nadia yafashe umwanzuro udakuka wo kuva mu idini rya Islam yari amazemo igihe nyuma yo gucengerwa n’ubutumwa bwiza buri mu bihangano by’umuririmbyi Dominic Ashimwe, bikubiyemo kuramya , guhimbaza no kuzamura amashimwe y’Uhoroho.
Uyu muririmbyi Dominic Ashimwe ari mu bakomeye bakoze ibidasanzwe muri muzika yo guhimbaza Imana, afite ibihangano bikomeye byomoye imitima ya benshi, akunda kuvuga ko adakora muzika wo gucuruza ahubwo ko aba agamije kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana. (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Nadia yafashe umwanzuro udakuka wo kuva mu idini rya Islam yari amazemo igihe nyuma yo gucengerwa n’ubutumwa bwiza buri mu bihangano by’umuririmbyi Dominic Ashimwe, bikubiyemo kuramya , guhimbaza no kuzamura amashimwe y’Uhoroho.

Uyu muririmbyi Dominic Ashimwe ari mu bakomeye bakoze ibidasanzwe muri muzika yo guhimbaza Imana, afite ibihangano bikomeye byomoye imitima ya benshi, akunda kuvuga ko adakora muzika wo gucuruza ahubwo ko aba agamije kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.

Indirimbo nka ‘Ashimwe’, ‘Nemerewe Kwinjira’ ‘Ingoma’,’Arikumwe natwe’ n’izindi zakoze ibidasanzwe kubemera Imana, yagiye akora imizingo (Album) itandukanye yose ikubiyeho ubutumwa bwiza.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 15 ukwakira 2017 , Dominic yashyize ku rukuta rwa instagram ibiganiro yagiranye n’umukobwa wavuye mu idini rya Islam akayoboka abayoboke biturutse ku butumwa buri mu bihangano bye byamukoze ku mutima.

Uyu mukobwa yamwandikiye agira ati ‘’ Yesu ashimwe mukozi w’Imana . Dominic ndagukunda nitwa Nadia ,indirimbo zawe sinzibagirwa ko zatumye mva mu basilamu ubu namenye imana ikora imirimo ifatika…… yesu wacu azaguhembe kuzamubonesha amaso yawe’’.

Mu kumusubiza Dominic yagize ati ‘’ohh nejejwe nibyo imana yakoze , komeza wizere kristo wacu aracyagira neza!’’

Ubutumwa Dominic yandikiranye na Nadia

Nyuma yo kwandika ubu butumwa hari n’abandi bagaragaje ko bishimiye ibihangano by’uyu musore,uyu nawe ati “ Ubu se njye mvuge iki?Indirimbo inshuti irapfasha cyaneee iranyubaka,yapfashije kuva mu mwijima narindimo pe!!Imana ikomeze ikwagure.’

Dominic Nic arazwi cyane ndetse na bimwe mu bihangano bye byakomeje gushimangira izina rye. Kuva muri 2009, 2010 na 2011 yakomeje gukora indirimbo z’igikundiro zirimo: nka Arikumwe natwe, Nemerewe kwinjira, Uwiteka ashimwe, Imana ntihinduka hamwe n’izindi ziri kuri Album ye nshya, zirimo iyo yise Ndishimye, Azanyibuka n’izindi.

Ibitekerezo

  • Niba koko uyu mukobwa atakurikiye umuhungu gusa,ahubwo akaba ashaka kumenya UKURI,nakomerezaho.
    Ntabwo ari byiza gupfa kujya mu dini,utabanje GUSHISHOZA.Ntabwo imana yemera amadini yose nkuko abantu bavuga.
    AMADINI menshi yigisha ibinyoma.Reka mbahe urugero.Mu gihe Bible yigisha ko Abrahamu yagiye gutamba umuhungu we ISAK,Korowani yo yigisha ko Abraham yagiye gutamba ISMAEL wari afite nyina w’Umwarabu.Murumva ko kimwe muli byo bitabi kibeshya.Abaslamu bigisha ibintu byinshi bitandukanye n’ibyo Abakristu bigisha.Nta kuntu rero imana yakwemera ayo madini yombi,kuko avuguruzanya.
    Kugirango umuntu ahitemo neza aho asengera,ni ngombwa ko abanza kwiga Bible.Kuko muli Bible harimo ibintu byinshi by’ingenzi abantu batazi.Urugero,nubwo abantu benshi bavuga ko bazi YESU,nyamara ntabwo bazi ko Bible imwita UMUGARAGU w’imana (Ibyakozwe 3:13),kandi ko YESU ari IKIREMWA cya mbere cy’imana (the firsrt born of all creatures).Byisomere muli Abakolosayi 1:15.Nyamara bakigisha ko YESU areshya n’imana.Mu gihe YESU ubwe yigishaga ko imana imuruta (Yohana 14:28).Urundi rugero,abantu bitwa Abakristu,ntabwo bazi ko YESU yasize asabye Abakristu nyakuri bose,gukora umurimo wo KUBWIRIZA.Nabyo byisomere muli Yohana 14:12.Bibeshya ko Kubwiriza bireba Pastor gusa.Niyo mpamvu Pastors barya amafaranga y’abayoboke babo,kubera kutamenya Bible.YESU yasize adusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa