skol
fortebet

Inseko ya Miss Akiwacu Colombe yamuhesheje impano idasanzwe

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda mu 2014, Akiwacu Colombe utuye mu Bufaransa yatangaje ko kwakirana urugwiro umugore wari uje amugana byatumye ahabwa impano y’ururabo uwo mugore yari yafungishije umusatsi.
Uyu mukobwa witegura ku murika imidideli mu Bubuligi, avuga ko yakuye isomo rikomeye mu kwakira neza abantu bamugana, ngo inseko ye ndetse no kwita kuri uwo muntu ijana ku ijana nibyo byatumye ahabwa iyo mpano atari yiteze.
Yanditse abara inkuru y’uko byagenze kugirango ahabwe ururabo anagira inama (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda mu 2014, Akiwacu Colombe utuye mu Bufaransa yatangaje ko kwakirana urugwiro umugore wari uje amugana byatumye ahabwa impano y’ururabo uwo mugore yari yafungishije umusatsi.

Uyu mukobwa witegura ku murika imidideli mu Bubuligi, avuga ko yakuye isomo rikomeye mu kwakira neza abantu bamugana, ngo inseko ye ndetse no kwita kuri uwo muntu ijana ku ijana nibyo byatumye ahabwa iyo mpano atari yiteze.

Yanditse abara inkuru y’uko byagenze kugirango ahabwe ururabo anagira inama abantu bose bahura n’abantu batandukanye kubera akazi kugirango bajye babakirana na yombi nk’uko RBD ibivuga.

Akiwacu Colombe avuga ko yahawe impano nziza y’urarabo n’umuntu waje amugana

Yagize ati “mugitondo natunguwe n’umuntu waje aho nkorera ampa impano nziza y’ururabo yari yafungishije umusatsi we yambwiye ko byatewe n’uko namusekeraga ndetse n’uburyo namwitayeho kuva yahagera.”

Uyu mukobwa wavuzwe mu rukundo na Christopher, yatangaje ko mu byo yabwiwe n’uwo mugenzi harimo no kuba yaraje mu Bufaransa atekereza ko abantu bose atari beza.

Yambwiye ati ‘nahoze nekereza ko abantu bahano mu mujyi bose ari babi…. Ntabwo mvuga igifaransa neza ariko iyo umuntu avuze nshobora kumwumva kandi neza , kuva ejo nagera muri iki gihugu , nibwiye ko abantu bahari batita ku bandi…..Nabonaga buri wese ari kuri Telefone abandi bashakisha ubuzima ahantu hatandukanye ndetse nabonye ntacyo bashobora kugusubiza ugize icyo ubabaza.

Ngo yahishuriwe n’uyu mugore ko ari mwiza ndetse ngo nawe yahakuye isomo rikomeye acigatiye mu buzima bwe. Ati “Mvugishije ukuri uri umuntu mwiza duhuye kuva nagera muri iki gihugu.”

Colombe ati “Ubu nibwo numvise icyo kwakira neza abatugana bivuze kuko nabonye ko bishobora gukiza umuntu siterese, kuzamura amahirwe y’undi muntu, guhabwa impano nk’ururabo n’ibindi. Ibi byatumye nekereza ndetse nemeranya n’umutima wanjye ko ikiruta byose hakenewe urukundo muri iy’isi dutuye.”

Yungamo ati “Nshuti zanjye, bavandimwe, abo twiganye ndetse n’umuryango wanjye buri wese ahugiye mubye kubera ikoranabuhanga ariko ntimukirengagize ko buri wese akeneye undi…Hejuru y’ibyo icyo umuntu akeneye ni umwumva ndetse akamutega amatwi atari amaso y’umutima wahumye utavuga…Nafashe amasomo ndetse nize ko nkwiye gukunda no kumara umwanya muni nita ku bakunzi banjye.”

Akiwacu ufite imyaka 22 y’amavuko akaba areshya na 1,79 cm yasoje ubutumwa bwe asaba buri wese ‘Gukunda’, ‘Gutanga’, ‘Kumva abandi’ no kubabarira. Akiwacu ni umwe muri ba Nyampinga bagera ku munani bazwi bamaze gutorwa mu Rwanda.

Uyu mukobwa amaze iminsi ahugiye mu kumurika imideli.

Miss Akiwacu Colombe yanyuzwe n’impano yahawe n’uyu mugore

Ibitekerezo

  • Jye mvuga ko muri ba nyampinga bose uyu mwana abarusha ubwenge. Noneho iyi nkuru ye iranejeje hamwe n’inama atanze.

    Uyu mwali niwe Nyampinga ku mubiri,ku mutima no mu bwenge!azi icyo ashaka, azi icyo nabandi bifuza,azi kwiyubaha nubwo abanyamashyari n’abaswa bavuga ngo yishe umuco iyo yambaye bikini!akazi se bivuziki?bivuze kuba passionate muriko.
    Colombe, ndakwikundira Mukobwa mwiza,ndakubona wageze kure heza kuko uri determined. Imana ijye iguha n’imigisha mubyo ukora!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa