skol
fortebet

Inshuti za Dj Bob na Deejay Deelex z’abateguriye ikirori kidasanzwe cyo kwizihiza isabukuru yabo y’amavuko[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore wamenyekanye mu Rwanda nka Dj Bob na mugenzi we nawe umaze kumenyerwa mu kuvanga umuziki uzwi nka Deejay Deelex bateguriwe ikirori cyo kwizihiza isabukuru yabo y’amavuko n’inshuti zabo.

Sponsored Ad

Ikirori cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’aba basore bombi b’abanyarwanda giteganyijwe ku munsi w’ejo tariki 29 Nzeri,kikazabera I Nyamirambo kuri mirongo ine mu kabari kazwi nka Discovery ariko ubu gasigaye kitwa Solo,Bluse&Jazz.

Mu kiganiro umwe muri izi nshuti z’aba basore yagiranye na UMURYANGO,yavuze ko bahisemo gutegurira aba basore iki kirori kugira ngo buri muntu wese ubishaka kandi ushaka kuryoshya ntazahezwe bitewe nuko aba basore ubusanzwe bafite inshuti nyinshi ndetse n’abantu batari bake bakunda ibikorwa byabo.

Inshuti ya Deejay Deelex na Dj Bob ikaba yakomeje ivuga ko mu rwego rwo gukomeza gushyigikira aba basore,umuntu wese ushaka kwinjira muri iki kirori bise ’Birthday Party’ ko agomba kuba afite UBUTUMIRE ’Invitation’ hanyuma ku muntu utayifite akishyura amafaranga y’u Rwanda 2000 maze bakamuhamo n’icyo kunywa kimwe.

Deelex n’umukunzi we Yvette babyaranye umwana

Iyi Birthday Party ya Deejay Deelex na Dj Bob bikaba biteganyije abazayitabira bazasusurutswa n’abasore b’abanyarwanda bavanga umuziki bagize itsinda rimaze kubaka izina mu Rwanda rizwi nka ’Next Step Deejayz’ kugeza bukeye.

Deelex yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Kadunde nizindi nyuma aza kubivamo ndetse yakira n’agakiza ariko akomeza umwuga we w’ubuDeejay ndetse aza no gushinga itsinda ry’abaDjz twavuze haruguru.

Deelex nyuma yaje kwakira Yesu nk’umwami we n’umukiza

Dj Bob nawe akaba yaramenyekanye nk’umwe mu baDjz babanjirije abandi bakorera ku mihanda abo bita ’Disk Burners’,akaba yaragiye afasha abahanzi benshi kubamenyekanisha ahantu hose mu gihugu abicishije mu mwuga we wo gutambaza ibihangano byabo mu bantu benshi batandukanye bamuganaga hataraza ibya Youtube,aha abahanzi batandukanye nka Riderman n’abandi bakaba baragiye bamuririmba no mu bihangano byabo.

Dj Bob aha yarari kumwe na Danny Nanone yamugannye ngo amutangire ibihangano bye

Ubu Dj Bob ni umwe mu bagize ishyirahamwe rya United Street Promoters ry’abasore bakorera ku muhanda bishyize hamwe bo mu gihugu cyose bazwi nka ’Disk Burners’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa