skol
fortebet

Intambara hagati ya Cindy na Sheebah Karungi irarimbanyije bapfa ubwiza[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Sheebah Karungi yasubije ibyo umuhanzi mugenzi we Cindy yavuze ko Sheebah akeneye izindi ndirimbo 2 zikunzwe cyane kugirango agere ku rwego rushimishije yemera.

Sponsored Ad

Ikindi Cindy yari yavuze ko kugirango Sheebah agere ku rwego rushimishije asigaje indi myaka 5 ari mu muziki kugirango agere ku rwego Cindy agezeho.

Sheebah we yanditse ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko ntawe bahanganye ahubwo ahanganye nawe ubwe gusa. Cindy akunda kwiyita King herself mbese niwe mwami w’injyana ya Dancehall muri Uganda ariko Sheebah atabyemera avuga ko ari we uruta Cindy.

Byakomeje guteza umwuka mubi kugeza ubwo bigiye mu bafana ndetse n’abahanzi batandukanye babivugaho nka Grace Nakimera abajijwe uwo abona uruta undi yavuze ko Cindy amaze imyaka myinshi kurusha Sheebah muri muzika kandi akora neza ndetse atwara ibihembo ati “Bose nibeza ariko Cindy amurenzeho”

Cindy avuga ko Sheebah akeneye indi myaka 5 ndetse n’indirimbo 2 zikunzwe cyane zamuzamura mu ntera ndetse agatwara n’ibihembo bikomeye kugirango amwemere. Bamwe bakomeje bandika ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook ko Cindy ariwe muhanga ariko abandi bakavuga ko ari Sheebah.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa