Intambara y’amagambo n’amakimbirane hagati y’abahanzi ubwabo ndetse n’abanyamakuru yafashe indi ntera mu Burundi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 16 July 2017 Yasuwe: 1897

Mu gihugu cy’u Burundi abahanzi batandukanye barimo Big Fizzo Lolilo n’abandi bakomeje umurego mu ntambara y’amagambo aho aba bombi babinujije mu ndirimbo bakomeje kugaragaza kutumvikana ku byo bakora ndetse bakibasira n’abanyamakuru.

Nk’uko ibinyamakuru byinshi byandikirwa mu Burundi bibivuga ngo aya makimbirane yatangijwe na Big Fizzo mu ndirimbo yise “Konzi”ngo muri iyi ndirimbo uyu mugabo yibasira bikomeye abahanzi bagenzi be ndetse n’abanyamakuru.

Umuhanzi Akes Don wakozwe ku mutima n’amagambo ya Fizzo yamuvuzeho mu ndirimbo “Konzi”nawe ntiyatize maze aba asohoye indirimbo yise “Agakino” aho nawe azana imirongo igamije gusubiza Fizzo.

Aho kandi niho umuhanzi Lolilo nawe yunze mu ry’abo batatu maze nawe asohora indirimbo yise “Okofi” agamije kwiha umunyamakuru Ismael Niyonkuri.

Biraherera he reka tubitege amaso.

Uyu Big Fizzo yamenyekanye mu Rwanda ndetse no mu Burundi by’umwihariko yamenyakanye mu Rwanda kubera indirimbo indoro” yakoranye na Chary na Nina.

Reba hasi maze wumve izi ndirimbo 3 zikomeje guteza ibibazo ku bakunzi ba muzika y’Indundi:

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble jc

    Usubire wige kwandika interuro. Wandika interuro ndende nta tubago turimo. Style yawe interuro yawe ihwanye ni igikara cyose!

    July 2017

Inzindi nkuru

Bahati wo muri Just Family yasubije Young Grace wamwibasiye avuga ko akunda...

Nyuma y’aho umuhanzikazi Young Grace yibasiye bikomeye umuhanzi Bahati...
18 June 2018 Yasuwe: 1885 0

Diamond Platnumz yiseguye ku bana be ’Tiffah na Nillan’ yabyaranye na Zari...

Umuhanzi Diamond Platnumz yiseguye kubana be(Tiffah na Nillan) yabyaranye...
18 June 2018 Yasuwe: 1285 0

Justin Bieber yagaragaye ari gusomana n’umukunzi we mu ruhame...

Umuhanzi Justin Bieber yagaragaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru Taliki ya 17...
18 June 2018 Yasuwe: 939 0

Beyonce na Jay Z basomaniye imbere y’imbaga ubwo bari mu gitaramo mu...

Beyonce n’umugabo we Jay Z baaragaye bari gusomanira mu imbere y’abantu ubwo...
17 June 2018 Yasuwe: 2658 0

Mu Bwongereza hafunguwe resitora yinjirwamo n’ uwambaye uko yavutse[AMAFOTO]

Mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubwongereza London hafunguwe inzu...
15 June 2018 Yasuwe: 10372 0

Safi yakosorewe mu ruhame kubera icyongereza cye gikocamye kandi byitwa...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2018, Safi Madiba yanditse ubutumwa...
15 June 2018 Yasuwe: 7115 9