skol
fortebet

Intambara ya Eddy Kenzo n’uwamutwariye umugore irarimbanyije

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Eddy Kenzo nyuma yo gusiga imbaraga zizamusubiza inyuma, cyera kabaye mu bitwenge byinshi, yabonye ibaruwa ishinja uwamutwariye umugore we ayihimuriraho.

Sponsored Ad

Edrisah Musuuza uzwi mu muziki nka Eddy Kenzo yashyize ku mbugankoranyambaga ze ibaruwa yanditswe na Sharif Sentongo Nambaale irimo ikirego cyashyikirijwe ikigo cya Allied Health Professional Council gishinzwe ibijyanye n’ubuvuzi muri Uganda.

Sharif Sentongo Nambaale yareze umugabo wa Rema Namakula kuri ubu witwa Dr.Ssebunya Hamza mu nama yabari mu rugaga rw’abaganga kubera imyitwarire mibi ye ijyanye no gushaka uwo yavuraga.

Sharif Sentongo Nambaale wifashishije abamuburanira, avuga ko uyu muganga washatse Rema ‘Dr,Ssebunya Hamza’ yakoresheje nabi ibiro yahawe byo kuvuriramo abarwayi.

Eddy Kenzo amaze kubona iyi baruwa yatunguwe cyane no kubona aho abantu bagejeje ibyabo. Anyuze ku mbugankoranyambaga ze ‘yibajije niba ari ibyo abona ari ugutebya,agira ati: “ariko namwe bimeze bite hano!! Ibi ni ugutebya kwa Murandasi ahari? Araseka cyane, mbega abantu! Aratangara” nyuma ahita ayisiba.

Hifashishijwe amategeko ari mu gika cya 38 (1) (2) ndetse nicya (4) agenda ibikorwa by’iki kigo kireberera inyungu z’ubuvuzi muri Uganda Allied Health Professional Act ari ku mugereka wa 268 w’igitabo mpanabyaha mu gihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa