skol
fortebet

Inyogosho yitiriwe Miss Iradukunda Liliane irimo guca ibintu mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Saturday 17, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Mu mujyi wa Kigali bamwe mu bantu biharaje inyogosho yitiriwe Miss Iradukunda Liliane aho Anita Pendo kuri ubu abarizwa mubayiyogoshesheje.

Sponsored Ad

Kuva cyera bijya bibaho ko umuntu akora ikintu ugasanga kiramwitiriwe cyangwa gihawe izina rye nyuma yuko bamwe mu bakunda ibikorwa bye bagikunze .Cyane bikunze gukorwa mu bijyanye n’imirimbo, imyenda ndetse n’ibindi bintu bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Mu mwaka yashije hari igihe hagezweho umwenda witiriwe umuhanzikazi ’Ciara’ ukorera umuziki we muri Amerika aho uwo mwenda warangwaga no kuba ufite amaboko maremare ndetse ugaragaza mu inda [ Mukondo Out] wambarwaga n’abakobwa ku buryo iyo umuntu yajyaga ku isoko agiye kuwugura yavugaga ati” Ndashaka kagakote ka Ciara” umucuruzi agahita amenya icyo amubwiye akazana uwo mwenda.

Sibyo gusa kuko mu Rwanda hari igihe kigeze kigera ipantaro zizwi ku izina ry’amacupa zambarwaga n’abakobwa zihabwa akabyiniro ka Amahirwe yanyuma aho ngo byashakaga kuvuga ko umukobwa utaberewe n’iyi pantaro ntawundi mwenda washoboraga kumubera mu buzima bwe ,ibi byaje guhurirana n’indirimbo y’umuhanzi The Ben yarafite icyo gihe yise amahirwe yanyuma.

Kuri ubu mu mujyi wa Kigali hagezweho inyogosho yitiriwe Miss Iradukunda Liliane aho magingo aya ifitwe n’umunyadushya Anita Pendo ndetse akaba yemeza ko ariwe Miss wa kabiri mu gihugu wiyogoshesheje iyi nyogosho yitiriwe Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda.

Anita Pendo ibi yabishimangiye ubwo yari mu kiganiro ubusanzwe gitangirwamo ibihembo bya sosiyete y’itumanaho hano mu Rwanda aho yabajijwe izina ry’inyogosho iri ku mutwe we agasubiza ko yitwa ’Miss Iradukunda Liliane’.

Yagize ati” Iyi nyogosho yitwa Miss Iradukunda Liliane”

Yakomeje ashimangira ko ariwe Miss wa kabiri mu gihugu kubera ko ariwe ufite inyogosho imwe nawe.

Anita Pendo ni umwe mu bashyushya rugamba bakunzwe mu Rwanda kubera urwenya agira ndetse akaba n’umunyamakuru ufite amateka kubera ibiganiro akora kuri Magic Fm aho benshi bavuga ko ari umunyarwenya mwiza ndetse ko abishoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa