skol
fortebet

Inzira y’umusaraba Mani Martin yanyuze ajya kureba Eddy Kenzo kugeza afunzwe

Yanditswe: Monday 18, Dec 2017

Sponsored Ad

Maniraruta Martin wiyeguriye muzika nka Mani Martin, yakomoje ku nzira y’umusaraba yanyuze ava Kigali yerekeza muri Uganda mu mushinga w’indirimbo yari afitanye na Eddy Kenzo wo gusubiramo indirimbo ‘Afro’ yakunzwe na benshi ikongererwa igikundiro cyayo n’amashusho yafashwe.
Indirimbo ‘Afro’ yasohotse kuya 18 Mata 2017 ikozwe na Mani Martin,igaragaramo umudiho wa kinyafurika.Mu mashusho,yiganjemo urubyiruko ndetse n’abana bavuza imyirongi, ibikoresho gakondo ku munyafurika ukunda n’abazakunda (...)

Sponsored Ad

Maniraruta Martin wiyeguriye muzika nka Mani Martin, yakomoje ku nzira y’umusaraba yanyuze ava Kigali yerekeza muri Uganda mu mushinga w’indirimbo yari afitanye na Eddy Kenzo wo gusubiramo indirimbo ‘Afro’ yakunzwe na benshi ikongererwa igikundiro cyayo n’amashusho yafashwe.

Indirimbo ‘Afro’ yasohotse kuya 18 Mata 2017 ikozwe na Mani Martin,igaragaramo umudiho wa kinyafurika.Mu mashusho,yiganjemo urubyiruko ndetse n’abana bavuza imyirongi, ibikoresho gakondo ku munyafurika ukunda n’abazakunda muzika.

Iyi ndirimbo kandi yahise ijya kuri Album uko ari 15 Mani Martin yazishyize hanze ku mbuga za internet zicuruzwaho imiziki za iTunes, Spotify, Amazon n’izindi, aho igura amadorali $ 8.99 angana n’amanyarwanda 7,416 Rwf.

Mu kiganiro na Isango Star, uyu muhanzi yavuze ko amaze gushyira hanze amajwi n’amashusho y’indirimbo ‘Afro’ igakundwa na benshi yaje kumva ko Eddy Kenzo ugezweho muri Uganda, yayikunze maze baza kumvikana kuyisubiramo ibizwi nka Remix.

Avuga ko baje gupanda uko bahura ndetse n’aho iyo ndirimbo izakorerwa bemeranya ko Mani Martin yasanga Eddy kenzo muri Uganda.Ngo yatangiye gushakisha ibyangombwa byose agera kuri Immigaration (aho gufatira impapuro z’abanjira n’abasohoka) ariko umukozi waho aza kwibagirwa kumuha agapapuro gahabwa umuntu usohotse mu gihugu akoresheje irangamuntu.

Ibi ngo byamugizeho ingaruka zirimo no gufungwa akigera ku kibuga cy’indege cya Kampala kuko yabajijwe ako gapapuro bagasanga yagasize mu Rwanda. Akomeza avuga ko ‘Afro’ ariyo ndirimbo yamuruhije gukora kuburyo yanafunzwe mu buryo nawe bwamutunguye.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nahuriyemo ni bintu byinshi birimo no gufungwa nubwa mbere mbivuze.Nagiye Kampala nibagiwe urupapuro rumwe ngeze ku kibuga cy’indege cya Kampala ako gapapuro baha umuntu wambukiye ku irangamuntu nari nagasize.Umuntu wo kuri immigration ntiyakampaye mu byukuri nuko rero ngezeyo ibintu birakomera barandarana muri burigade(aho yari afungiye) yaho.”

Yakomeje avuga ko yavuye mu Rwanda yavuganye na Eddy Kenzo ko batangira gufata amajwi y’iyo ndirimbo saa tatu za mugitondo ariko ko byabaye nk’ibihinduka ho gato bitewe n’uko yahise afungwa akarara muri gereza kugeza mu gitondo.

Martin ati “Twari dufie gahunda yo kurikodinga(recording, gufata amajwi y’iyo ndirimbo) mu gitondo saa tatu .Urumva byabaye ngombwa y’uko negereza kugeza igihe bari bundekurire. Bandekuye ahagana nka saa mbili za mugitondo mpita mfata indege igaruka Kigali .Ngeze Kigali mpita mfata indege igaruka Kampala ako kanya kugirango ntaza kwica gahunda ya rikodinga.”

Uyu muhanzi avuga ko ari ubwa mbere yari afunzwe

Avuga ko yagezeyo akererewe agakomereza muri Studio ananiwe ndetse ko atari yigeze anywa cyangwa ngo afate amafunguro. Ati “Nuko tujya muri studio turakora, nari naniwe, mfite ibitotsi byinshi, mfite umunaniro mwinshi, nari mfite inzara nyinshi n’agahinda.Ibintu byose bibi ariko iyi ndirimbo iza kuboneka.”

Yumvikanishije ko ari bwo bwa mbere yari afunzwe mu buzima bwe ariko ko icyo umuntu yaba akora cyose ashobora gufungwa mu gihe runaka.Ati “Nubwa mbere nari mfunzwe..Iyo ukora muzika ushobora kujya muri gereza niyo waba ukora ikindi nabwo ushobora gufungwa.”

Yabajijwe uko byagenze kugirango afungurwe kandi adafite urwo rupapuro rwerekana y’uko yambutse umupaka akoresheje irangamuntu.Yagize ati “Mu gitondo nyimara kugera aho muri brigade nakomeza guhamagara nyine abantu bo mu Rwanda kuri immigration.Nari mfite telefone ariko ntaho gucomeka hari hahari, nta muriro urimo muri gereza.Ukoresha uri muri telefone waza gushira ugakoresha internet.Nabashije guhamagara kuri immigration no kuri Rwandair basobanura ko aribo bibagiwe kumpa ako gapapuro babyohereza ku kibuga cy’indege cya Kampala n’uko mugitondo barandekura.”

Avuga ko ubwo yari afungiwe mu brigade yatunguwe n’amagambo yasomye muri iyo gereza.Ngo yagiye asoma amagambo yanditswe na bamwe mu bantu bagiye bahafungirwa bagaragaza akarengane bakorerwa nyamara ngo byitwa ko bari mu muryango w’afurika y’iburasirazuba.

Amagambo yasomye agira ati “Umuryango w’afurika y’iburasirazuba ntacyo uvuze iyo ufungiye aha.Abanyafurika ntabwo bita kuri bagenzi babo.Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ntacyo witeguye gukora ku gihugu cya Uganda.”

Ngo hari harimo ibintu byinshi byanditse adashobora gusubiramo byiganjemo ibitutsi biri mu ndimi nk’ikigande n’igiswahili.

Avuga ko nta muntu numwe wari uri muri iyo gereza wo mu gihugu cya Uganda cyangwa uwo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.Ngo harimo abo muri Nigeria, Cote d’Ivoire ndetse na Kenya.

Ngo ibyo yanyuzemo byamusubije mu cyatumye akora indirimbo ikubiyemo umudiho n’amateka ya Afurika.Avuga ko bidakwiye kuba umuntu yafungwa mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba kandi byaremejwe ko umuturage ufite indangamuntu na Passport akwiye kwambuka nta kibazo.

Asoza avuga ko agahinda yagiriye muri gereza kiyongera kuko yagize ubwo yapfushaga Mama we akira umwana muto.Kugeza ubu ngo nta muyobozi yarenganya wo mu Rwanda kuko byose byakozwe n’abo muri Uganda birengagije ibyo East Africa yemeje.

Indirimbo 15 zigize iyi Album ni: Afro, Afrika Ndota, Kinyaga, Kalibagiza, Iyizire, Chalala, Serafina (yafatanyije na Innoss’b), Sogea, Rubanda, Umumararungu, Mwalimu, Akagezi ka Mushoroza, Ndaraye, Baba ni nani na Same Room.

‘Afro’ ni indirimbo Mani Martin yitiriye Album ye nshya aheruka kumurika mu ijoro ryo ku wa 4 ugushyingo 2017.Ku cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017 , nibwo Mani Martin yashyize hanze iyi ndirimbo yakoranye na Eddy Kenzo mu buryo bw’amajwi.

Eddy Kenzo bakoranye afite agahigo ko kuba ariwe munyafurika wa mbere wegukanye igihembo cya ‘Viewer’s Choice Best New International Artist’ mu bitangwa na BET.

Ibitekerezo

  • Subira mu YESU, niho hari ubwishingizi. Ingororano zirahari muri iyi si no mu ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa