skol
fortebet

Iradukunda Liliane w’imyaka 18, Nyampinga w’ u Rwanda 2018

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Irushanwa rirangiye mu munsi umwe; Iradukunda Liliane umukobwa wahize abandi mu bwenge, mu muco no mu buranga agizwe Nyampinga w’u Rwanda 2018 agaragiwe na Irebe Natacha Ursule wabaye Igisonga cya Kabiri Ursule na Umunyana Shanitab wagizwe igisonga cya mbere.
Umukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2018 ni Irebe Natacha Ursule. Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda ni Umunyana Shanitah.
Miss Photogenic ni Iradukunda Liliane
Miss (congeniality) wabanye neza n’ abandi ni Uwase (...)

Sponsored Ad

Irushanwa rirangiye mu munsi umwe; Iradukunda Liliane umukobwa wahize abandi mu bwenge, mu muco no mu buranga agizwe Nyampinga w’u Rwanda 2018 agaragiwe na Irebe Natacha Ursule wabaye Igisonga cya Kabiri Ursule na Umunyana Shanitab wagizwe igisonga cya mbere.

Umukobwa wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2018 ni Irebe Natacha Ursule. Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda ni Umunyana Shanitah.

Miss Photogenic ni Iradukunda Liliane

Miss (congeniality) wabanye neza n’ abandi ni Uwase Ndahiro Liliane

Miss Popularity ni Umutoniwase Anastasie

Miss Heritage ni Dushimimana Lydia

Nyuma iri rushanwa ryaje gukomeza kuba aho mu mwaka 2009 aribwo haje gutorwa nyampinga Grace BAHATI ndetse waje kwishimirwa na benshi nubwo nyuma yaje gukundana n’ umuhanzi nyarwanda k8 kavuyo akaza kumutera inda uyu mukobwa agahita yerekeza muri Leta zunzu ubumwe za amerika akaba ariho atuye kugera magingo aya .

Nyuma ya Grace BAHATI haje gutorwa Aurore K. MUTESI nyampinga nawe waje kuvugwaho byinshi birimo kuba yarakundanye n’ umusore kuri ubu basigaye babana muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse mu igihe cya vuba bakaba bitegura no kubana akaramata nyuma y’ amagambo atandukanye bajyenda bombi bashyira kumbuga nkoranyambaga bakoresha .

Mu mwaka wa 2014 nibwo haje gutorwa nyampinga Colombe AKIWACU umukobwa waje gukundwa na benshi kuba yaragiye akoresha igihe cye neza mu bikorwa yari yariyemeje mu migabo n’ imigambi ye yari yarahize kuzakora mu igihe azaba atorewe kuzaba Nyaminga w’ u Rwanda .

Mu mwaka wa 2015 nibwo haje gutorwa nyampinga Doriane KUNDWA ubwo yarasimbuye Colombe AKIWACU umukobwa nawe benshi bahamya ko yarakwiye ikamba rya nyampinga.

Mu mwaka wa 2016 nibwo haje gutorwa nyampinga w’ u Rwanda Jolly MUTESI umukobwa nawe waje kwishimirwa na benshi ndetse aza guhesha ishema igihugu cye ubwo yitabiraga amarushanwa atandukanye ndetse akabasha gusigasira umuco , ubusugire ndetse no kumenyekanisha u Rwanda mu bindi bihugu .

Mu mwaka wa 2017 nibwo haje gutorwa nyampinga Elsa Iradukunda umukobwa waje kuvugisha benshi kubera uburyo yatowe nubwo benshi batamuhaga amahirwe gusa akanama nyemurampaka kakaza gutangaza ko uyu mukobwa akwiye kwambikwa ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda .

Kuri uyu munsi hakaba hibazwa umukobwa uraza gutsindira ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda 2018 nubwo biraza gutangazwa n’ akanama nkemura mpaka kagizwe na Sandrina Isheja ndetse na nyampiga w’ ubufaransa mu mwaka wa 2000 Sonia Rolland umukobwa ufite inkomoko mu Rwanda aho kuri ubu abarizwa mu Rwanda kuva kugica munsi cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 gashyantare uyu mwaka turimo.

Hakaba hakurikiyeho umwanya wo gutangaza abakobwa batanu bakomeje mubakobwa 1.Iradukunda Liliane, 2.Ishimwe Noriella, 3.Umunyana Shanitah, 4.Dushimimana Lydia 5. Irebe Natacha Ursule

Nyampinga w’ u Rwanda 2018 icyo azaba atandukaniyeho n’ abandi bakobwa batowe n’uko azahabwa imodoka ya Suzuki Balano ihagaze miriyoi 18 z’ amanyarwanda , ndetse n’ umushahara w’ amadorari (1000&$) 8000 buri kwezi . Hakaba hagiye gukurikiraho umuhango wo gutora abakobwa 10 batowe binyuze mu butumwa bugufi (SMS)

13. Uwase Ndahiro Liliane 7.iradukunda Liliane 23. Ishimwe Noriella 1. Umunyana Shanitah 21. Irebe Natacha Ursule 31. Dushimimana Lydia 32.muhoza Umuhoza Karen 26. Umutoniwase Paula 6.Uwase Phiona 34.ingabire Divine

Abakobwa:
1 . Uwase Ndahiro Liliane

2 . Umunyana Shanitah

3 . Irebe Natacha Ursule

4 . Munyana Shemsa

5 . Umuhoza Karen

6 . Umuhire Rebecca

7 . Ishimwe Noriella

8 . Iradukunda Liliane

9 . Uwase Fiona

10 . Irakoze Vanessa

11 . Umutoniwase Anastasie

12 . Dushimimana Lydia

13 . Ingabire Belinda

14 . Ingabire Divine

15 . Uwonkunda Belinda

16 . Umutoniwase Paula

REBA AMAFOTO AGARAGAZA ABAKOBWA BAHATANIRA IKAMBA RYA NYAMINGA W’ U RWANDA 2018 UYU MWAKA .
























Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa