skol
fortebet

Iradukunda Liliane yatowe mu bakobwa 25 bafite ubwiza bufite intego muri Miss World 2018

Yanditswe: Tuesday 04, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Nyampinga w’uRwanda Iradukunda Liliane yatowe mu bakobwa bafite ubwiza bufite intego muri Miss World 2018.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 4 Ukuboza 2018 ,nibwo Nyampinga w’uRwanda 2018 ,Iradukunda Liliane yashyizwe mu rutonde rw’abakobwa 25 bafite ubwiza bufite intego nyuma yo gutangaza umushinga we wo kurwana imirire mibi ukishimirwa n’abategura irushanwa rya Miss World 2018.

Irushanwa ryatangiye kuva Taliki ya 9 Ugushyingo 2018 ,mu byiciro byose byo kwerekana impano kugaragaza ubumenyi n’ibindi, ntabwo Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda yigeze ahiga abandi gusa Kuri ubu yashyizwe mu bakobwa 25 bafite ubwiza bufite intego nyuma yo kwerekana umushinga wo kurwanya imirire mibi, ugashimwa n’abagize akanama katangaga amanota.

Umukobwa ukomoka muri Nepal witwa Shrinkhala Khatiwada ufite umushinga wo kubaka ibigo nderabuzima mu bice by’icyaro niwe wabaye uwa mbere ahigitse abarimo abo muri Barbados, Brazil, Chile, u Bushinwa, Cook Islands, Guyana, Indonesia, u Butaliyani, Jamaica, u BUyapani, Kenya, Lebanon, Malaysia, Mexico, Mongolia, Myanmar, Nepal, New Zealand, Panama, u Burusiya, u Rwanda, Ecosse, Singapore, Trinidad & Tabago na Vietnam.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya 68 ,u Rwanda rumaze kuyitabira ku nshuro yaryo ya 3 aho uyu mwaka ryabereye I Sanya mu Ntara ya Hainan mu Bushinwa, ryitabiriwe n’abakobwa 122.

Twakwibutsa ko hazamenyekana umukobwa wahize abandi muri Miss World 2018 taliki ya 8 Ukuboza 2018 ,aho umukobwa wo mu Buhinde witwa Manushi Chhillar w’imyaka 21 wegukanye iry’umwaka ushize aribwo azatanga ikamba amaranye umwaka wose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa